
Minisitiri wa Siporo yagaragaje aho imyiteguro igeze yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare n’imbaraga byatwaye
Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzaba ari umutima w’isi y’amagare. Ni inshuro ya mbere iri rushanwa rikomeye ribereye ku mugabane wa Afurika, bikaba biteganyijwe ko rizaba ari ibirori bikomeye byitezweho kwandika amateka mashya.
Mu gusobanura uko imyiteguro yagenze, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko byasabye imbaraga nyinshi n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye za Leta. Yagize ati: “Gutegura iri rushanwa ntibyashoboraga gukorwa n’urwego rumwe gusa. Twakoranye n’inzego zirimo Polisi y’Igihugu kuko ari isiganwa ribera mu muhanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugira ngo imihanda ikoreshwa yuzure ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ibyateguwe byose bigende neza. Byanadusabye gukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo gucunga ubuzima bw’abasiganwa n’abazaba bari mu mihanda.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko imyiteguro igeze ahashimishije kandi ko ibihugu 110 byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa. Yongeyeho ko bwa mbere hazakinwa icyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23, ndetse gusiganwa ku bihe ku giti cy’umukinnyi (ITT) bizatangirira muri BK Arena ku Cyumweru.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye abaturage kutazabura kugaragaza ko bishimiye kwakira iri rushanwa. Yavuze ati: “Iyo igihugu cyakiriye ibirori bikomeye nk’ibi, ntabwo ari umwanya wo kuguma mu rugo. Abakinnyi bakomeye mu magare ubundi kugira ngo ubabone biragorana, ariko ubu bagiye kuba hano mu mihanda yacu. Icyumweru cyose kizaba ari igihe cyo gusohoka no kureba amagare.”
Si ibyo gusa, ahubwo Dusengiyumva yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku batuye Kigali no mu Rwanda muri rusange. Yagaragaje ko rizazana inyungu z’ubukungu ku bakora ibikorwa bitandukanye ndetse rikazanabera igihe cy’ibyishimo n’ubusabane ku baturage.


photo by Inyarwanda.