
Tariki ya 20 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka
Turi ku wa 20 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 263 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 102 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Igikorwa cya Rwanda Day cyabereye muri Leta ya Georgia, umujyi wa Atlanta muri Amerika.
1977: Vietnam yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1979: Umwami w’Abami Bokassa yahiritswe n’abari bashyigikiwe n’u Bufaransa ku butegetsi bwa Centrafrique yari yarahinduwe ubwami.
2019: Abantu biganjemo abanyeshuri bagera kuri (…)
Turi ku wa 20 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 263 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 102 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Igikorwa cya Rwanda Day cyabereye muri Leta ya Georgia, umujyi wa Atlanta muri Amerika.
1977: Vietnam yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1979: Umwami w’Abami Bokassa yahiritswe n’abari bashyigikiwe n’u Bufaransa ku butegetsi bwa Centrafrique yari yarahinduwe ubwami.
2019: Abantu biganjemo abanyeshuri bagera kuri miliyoni enye hirya no hino ku Isi, bakoze imyigaragambyo ihamagarira ibihugu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ikirere.
Mu muziki
2019: Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Burna Boy yakoreye igitaramo ahitwa The Fillmore muri Amerika mu byiswe African Giant, gifatwa nk’icyamushyize ku ruhando rw’ibihangange mu muziki.

Abavutse
1942: Havutse Rose Francine Rogombé wayoboye Gabon igihe gito nyuma y’urupfu rwa Omar Bongo.

1993: Julian Draxler, Umudage wamenyekanye mu mupira w’amaguru mu bakina basatira izamu.

Abapfuye
2003: Havutse Simon Muzenda wabaye visi perezida wa mbere wa Zimbabwe.
2011: Burhanuddin Rabbani wayoboye Afghanistan.