Igitero cyakorewe kuri mudasobwa cyateje gutinda ku kibuga cy’indege cya Heathrow n’ahandi i Burayi

Heathrow ni kimwe mu bibuga by’indege byinshi by’i Burayi gihere mu Bwongereza byibasiwe n’igitero cyazamudasobwa cyagize ingaruka ku buryo bwo kwiyandikisha no kohereza imizigo mu ndege hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iki kibuga cy’indege cyatanze impuruza y’uko hashobora kubaho gutinda kubera “ikibazo cya tekiniki” cyagize ingaruka kuri porogaramu itangwa na Collins Aerospace ikoreshwa n’amasosiyete menshi y’indege.
Ikibuga cy’indege cya Brussels mu Bubiligi cyavuze ko kubera igitero cya mudasobwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, byatumye abakozi bandika abagenzi banabinjiza mu ndege bakoresheje intoki aho gukoresha mudasobwa.
Ikibuga cy’indege cya Brandenburg i Berlin mu Budage nacyo cyatangaje ko abantu bategereje igihe kirekire kurusha ibisanzwe kubera icyo kibazo.
Sosiyete RTX, nyiri Collins Aerospace, yavuze ko izi neza ibibazo byatewe n’igitero cya mudasobwa cyagize ingaruka ku bibuga bimwe na bimwe by’indege, kandi ko iri gukora ibishoboka byose ngo gikemuke vuba.
Abagenzi babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bahuye n’imbogamizi zatewe n’ugutinda kw’indege gukabije aho biyandikishaga mu buryo bwa gakondo, byatumye bamwe basiba izindi ngendo bari bafite, banamara amasaha bategereje batariye kandi bibaviramo umunaniro.
Urubuga rukurikirana ingendo z’indege rwa FlightAware rwavuze ko kuri uyu wa Gatandatu saa 5:30 za mu gitondo, hari hamaze kugaragara ibibazo birenga 140 by’indege zatinze kuva cyangwa kugera ku kibuga cy’indege cya Heathrow, naho muri Brussels habayeho ibibazo nk’ibyo birenga 100, mu gihe i Berlin habonetse ibigera kuri 62.
Ibi bibaye mu gihe mu kwezi gushize habayeho ikibazo gikomeye cyagizwe nazamudasobwa ku rwego rw’isi, cyatewe n’ivugurura rya software ryakozwe nabi n’ikigo cy’Umutekano w’Ikoranabuhanga cya CrowdStrike, bituma indege nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarara.
Abasesenguzi bavuze ko icyo kibazo cyagaragaje icyuho ku bijyanye n’ibibazo bya sisitemu z’ikoranabuhanga mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege.