
Enzo Maresca yagize icyo avuga kuri Sterling na Disasi yanze gukinisha
Umutoza wa Chelsea Enzo Maresca yongeye gutangaza amagambo atavuzweho rumwe, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abakinnyi barimo Raheem Sterling na Axel Disasi batagikorana imyitozo hamwe n’abandi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura urugendo rwerekeza I Manchester kujya gucakirana na Manchester United , Uyu mutaliyani w’imyaka 45, yavuze ko atumva ishingiro ry’impuhwe zagaragajwe ku buzima aba bakinnyi babayemo muri iyi minsi.
Aho yagize Ati: “Papa wanjye amaze imyaka 50 atangira akazi saa munani z’ijoro kugeza saa yine za mu gitondo, ari umurobyi. Ibyo ni byo byitwa ubuzima bugoye, si uko umukinnyi akora.”
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ishyirahamwe ry’abakinnyi [PFA] rigiranye ibiganiro na Chelsea, rigaragaza impungenge ku myitwarire y’iyi kipe ku bakinnyi batakiri mu ikipe ya mbere.
Sterling na Disasi, bamaze igihe bakora imyitozo ukwabo, bitandukanye n’abandi bakinnyi. Maresca yavuze ko nubwo ibi atari ibintu bishimishije ku mukinnyi, ari uko ibintu byifashe muri iki gihe atari ibintu byo gukabirizwa, kandi ko ikipe ibaha amahirwe yose yo gukora imyitozo uko bikwiye.
Maresca yongeyeho ati : “Iyo umukinnyi atari mu ikipe, ntabwo ari Chelsea gusa. Buri kipe ifata icyemezo nk’icyo. Niba nta gisubizo kibonetse, umukinnyi ahabwa ibikoresho n’amahirwe yo kwitoza, ariko ntiyinjizwa mu ikipe,”.
Sterling, ufite imyaka 30, aracyafite amasezerano y’imyaka ibiri muri Chelsea, ahembwa akayabo £325,000 buri cyumweru. Nubwo amakipe nka Juventus, Napoli na Bayer Leverkusen yagaragaje ko amwifuza, yahisemo kuguma i Londres kugira ngo abe hafi y’umuryango we. Icyakora, nta kipe yo mu Bwongereza yagaragaje ubushake bwo kumutwara.
Ibi bihabanye no Ku ruhande rwa, Axel Disasi wifuzaga gusubira muri Monaco ku ntizanyo,gusa iyi kipe ikunze kwiyitirira izina ry’ishema ry’umujyi wa Londres ikabitera utwatsi. Amakipe nka Bournemouth, Sunderland na West Ham yigeze kumwifuza ariko bikarangira ntacyo bivuyemo kugeza isoko rifunze.