Imwe mu mishanga yitezwe nyuma y’uko 5G igeze mu gihugu cy’u Rwanda
3 mins read

Imwe mu mishanga yitezwe nyuma y’uko 5G igeze mu gihugu cy’u Rwanda

Hashize amezi atanu ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagejejwe internet yihuta ya 5G bikozwe na MTN Rwanda. Icyo gihe yatangiye kuboneka kuri site ya Kigali Heights na KCC [Kigali Convention Centre].

Internet ya 5G irihuta, bigafasha nko mu mirimo yo kubaga umuntu hifashishijwe iya kure, imodoka zitwara, imikino yo kuri internet no mu gukoresha imashini za robot.

Ishobora kwifashishwa mu bikoresho byaba biri nko ku buso bwa kilometero imwe. Nka ‘sensors’, camera, imashini zigezweho n’ibindi kandi bigakora vuba, ikabasha guhuza abantu benshi n’ibindi.

Ishobora kugabanya imirimo mu nganda, hakifashishwa imashini mu mirimo itandukanye, gutanga internet ku bigo n’ibindi.

Ikindi cyiza cyayo ni uko ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe.

Ishobora kwihuta nk’igihe umuntu amanura ibintu (download), akabona gigabits 1,0 ku isegonda (1.0 Gbps).

Ni ukuvuga ngo ni nk’inshuro ziri hagati y’icumi na 100 z’umuvuduko usanzwe, ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.

Iyi internet y’icyiciro cya gatanu cy’ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kurusha ibisanzwe, MTN Rwanda iyihabwa n’ikigo gitanga serivisi z’itumanaho kizwi nka Ericsson.

Iki kigo kandi gikorana na Airtel Rwanda kuko ari bo bakiliya gifite mu Rwanda gusa.

Mu nama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga izwi nka (Mobile World Congress: MWC), iherutse kubera i Kigali, Ericsson yagaragaje uburyo yakwifashishwa mu mirimo itandukanye.

Mu byagaragajwe harimo robot ikoze mu ishusho y’imbwa, mu buryo bwo kwerekana uburyo 5G ishobora kwifashishwa mu mishinga itandukanye ikenera internet yihuta.

Ni Robot yari iri kwerekanirwa kuri ’stand’ ya MTN Rwanda nka kimwe mu bigo byagejeje 5G mu Rwanda.

Umukozi wa Ericsson mu Rwanda, Espoir Ndayishimiye, yabwiye IGIHE ko iyi robot yari iri gufasha mu mishinga itatu, irimo gutahura ahafashwe n’inkongi, aho uruzitiro rwacitse no gutahura uburyo abakozi bambaye mu ruganda hirindwa impanuka.

Ati “Ifasha kureba ko abakozi bambaye neza. Ntabwo dukeneye umuntu ugenzura ibikorwa byose azenguruka mu muhanda. AI igomba kubidufashamo kandi twizeye ko ibikora neza ndetse igakora amasaha 24.”

Iyi robot ifite ibice bitatu biyigize, birimo amaguru ane ayifasha kugenda mu mpande zose haba imbere inyuma no mu mpande.

Ifite camera iyifasha kureba aho ijya, ikagira na ‘router’ irimo sim card ya 5G ya MTN inayifasha gukora iyo mirimo byihuse ndetse vuba.

Ndayishimiye yavuze ko iyi robot ishobora gufasha mu mirimo itandukanye, haba mu nganda z’imodoka no mu yindi mirimo itandukanye.

Nko mu kugenzura abakozi, iyo igize ibyo ibona imenyesha uwayitumye mu buryo butatu, burimo gutanga ubutumwa bugufi, gutanga ubutumwa binyuze kuri application yayo cyangwa igasakuza.

Yavuze ko 5G ari ngombwa cyane ku mushinga nk’uyu kuko ari bwo robot ishobora gusubiza ako kanya nta gutinda kuko internet ikoresha iba yihuta cyane.

Uretse iyi robot Ericsson Rwanda yerekanye n’indi mishinga irimo umukino, aho amakipe ashobora gukina ari mu bihugu bitandukanye bifashishije 5G vigakorwa nta gutinda

Ati “Dufite n’indi nk’uwa Ray-Ban Meta AI Smart Glasses, ni lunettes zigezweho.”

Ray-Ban Meta AI Smart Glasses ni lunettes zifata amashusho n’amafoto bigezwego hifashishijwe camera zubakanywe.

Zikoranywe ikoranabuhanga rizifasha kuba zaganira n’umuntu, ukayibaza aho uri, ibikuzengurutse, gucuranga imiziki, kukubwira nk’igipimo cy’ubushyuhe buri mu gice urimo, isaha n’ibindi.”

5G yitezweho impinduka nyinshi aho nko mu 2035 izaba imaze kugira uruhare mu bifite agaciro ka miliyari ibihumbi 13,2$ no guhanga imirimo mishya miliyoni 22.

Kugeza ubu 5G yamaze kugera mu bihugu 101 ku Isi birimo 15 byo muri Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigira internet yihuta, ubu 5G igera ku baturage barenga miliyoni eshanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *