
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Ndikumana Asman nyuma yo kugira imvune ashobora kumara amezi atatu adakina
Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman ashobora kumara amezi ane adakina nyuma yo kuvunikira mu mukiko wa CAF Confederation Cup yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0.
Uyu rutahizamu yavunitse ku munota wa kabiri muri itanu yari yongerewe ku mukino biba ngombwa ko ahita ajyanwa mu bitaro bya Nyarugenge n’imbangukiragutabara ngo akorerwe ibizamire harebwe ubureme bw’imvune yagize.
Ibizamini byakorewe uyu rutahizamu wasinyiye Rayon Sports mu mpeshyi ya 2025 n’umukinnyi wayo mushya byagaragaje ko yavunitse igufa ry’akaboko kwagwiriwe n’abakinnyi babiri ba Singida Black Stars yazamukanye nabo mu kirere.
Ubusanzwe iyi mvune iyo umuntu abazwe bikagenda nawe akitwara neza mu rugendo rwo gukira, gukira bibarirwa hagati y’ibyumweru bitandatu ndetse n’ibyumweru 12 bingana n’amezi atatu ariko ashobora kurenga.
Ndikumana Asman mu gihe gito yari amaze, yari amaze gutsinda ibitego bine, birimo bibiri yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wa mbere wa shampiyona ndetse n’ibindi yatsinze Vipers mu mukino wa gicuti.
Rayon Sports ivunikishije Ndikumana Asman mu gihe kandi igifite Fall Ngagne nawe wavunitse muri Mutarama 2025, biteganyijwe ko azagaruka mu kwezi ku Ukwakira uyu mwaka.