Urugendo ry’umwaka wose Jado sinza na Esther bamaze babana rurimo amashimwe menshi atangaje
3 mins read

Urugendo ry’umwaka wose Jado sinza na Esther bamaze babana rurimo amashimwe menshi atangaje

Jado sinza na Esther bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze babana nk’umugore n’umugabo urugendo bagiriyemo imigisha itabarika.

Jado Sinza na Esther Mu Rugendo rw’Imigisha myinshi Mu gihe gito bamaze bubatse urugo, abaririmbyi b’abaramyi bamenyekanye cyane mu muziki wa wo kuramya no guhimbaza mu Rwanda, Jado Sinza na Esther, bongeye kugaragaza ko urukundo rushingiye ku Mana ari isoko y’imigisha idasanzwe.

Aba bombi bari kwizihiza kwizihiza igihe bamaze babanye nk’umugabo n’umugore, bagaragaza urugendo rwuzuyemo imigisha itabarika no gushimira Imana.Urugo rwa Jado na Esther rwatangiye mu buryo bwuje isengesho n’urukundo, kandi mu gihe gito bamaze babanye, bamaze kubona imigisha myinshi barushaho gusangiza ababakurikira.

Abaramyi batandukanye barabishimangira ko uru rugendo rwabo ari gihamya ikomeye y’uko Imana ihora yishimira abakorera mu kuri no mu rukundo.Kimwe mu byishimo bikomeye bagize vuba aha, ni ukwibaruka kw’imfura yabo.

Umwana wabo ni ishusho y’imigisha myinshi Imana yitegura kibagirira, bikaba bigaragaza ko Imana ibari hafi kandi ikomeje kubashyigikira mu rugendo rwabo rwo kubaka urugo ruhamye.Uretse ibyo, aba bombi banashinze Sinza Coffee Shop, igikorwa cy’ubucuruzi gicuruza ikawa nziza n’ibindi biribwa n’ibinyobwa.

umwana n’umugisha uva ku Mana imwe mu mpano ikomeye yahawe jado sinza na Esther

Iki gikorwa cy’ubucuruzi gifatwa nk’ikimenyetso cy’uko bafite intego zitandukanye zo guteza imbere imibereho myiza, ariko bakiyemeza kugumana umutima wo gukorera Imana.Mu muziki, Jado Sinza na Esther bamaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi. Harimo “Aragukunda,” “Imbabazi,” “Ni Nziza,” n’izindi nyinshi zigaragaza ubutumwa bwubaka abantu, bukabashishikariza kugumana ukwizera no gukunda Imana.

Jado Sinza na Esther: Urugo rwabo ruri mu nzira y’imigisha myinshi y’Imana

Ibi bihamya ko guhuza ubuzima bwabo byabaye uburyo bwo kongererwa imbaraga mu murimo w’Imana.Aba bombi banagaragaje ko imigisha bahawe itagarukira ku kukwibaruka cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi gusa, ahubwo no mu bikorwa byose by’ivugabutumwa bakora. Abakurikira umurimo wabo bavuga ko urugo rwabo ari ubuhamya bw’uko Imana idahwema guha impano n’imigisha abiyegurira kuyikorera.

Esther na Jado Sinza baririmba mu itsinda New Melody, mu gihe Jado anabarizwa muri Siloam Choir yo muri ADEPR Kumukenke. Uretse ibyo, bafite nitsinda ryabo bwite ryitwa Jado and Esther, bigaragaza ko bafite umurava n’imbaraga mu gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza mu buryo bwagutse.

Nk’abaririmbyi n’abaramyi bo mu Itorero ADEPR, bagaragaza urugero rwiza rw’uko gukorera Imana mu kuri no mu rukundo bishobora kuzana imigisha myinshi. Bafite indangagaciro n’imyitwarire y’urukundo rwuzuye icyubahiro, bikaba isomo rikomeye ku rubyiruko n’abandi bashaka kubaka urugo rugamije guhimbaza Imana.

Uru rugendo rwabo rushimangira ukuri kw’ijambo ry’Imana rigira riti: “Uwiringira Uwiteka ntazakorwa n’isoni.” Jado Sinza na Esther bakomeje kuba isoko y’icyizere, urugero rwiza, n’ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose, mu muziki, mu rugo, no mu mibereho ya buri munsi.

Italiki ya 21/09/2024 ibihe byiza bitazibagirana mubuzima bwa Jado sinza na Esther, kwiyi taliki habaye ubukwe budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *