Uwatoje Alexander Isak akiri muto yavuze amagambo yatangaje benshi
1 min read

Uwatoje Alexander Isak akiri muto yavuze amagambo yatangaje benshi

Umutoza watoje Alexander Isak ubwo yari mu cyigero cy’imyaka 13 na 15 yavuze ko yatunguwe cyane no kuba yaravuyemo umukinnyi wabigize umwuga kubera ko akiri muri iyo myaka yari umukinnyi usanzwe ndetse atagaragaza ubushobozi bwo kuzavamo umukinnyi ukomeye nk’uko bimeze ubu.

Ibi yabitangaje mu gihe uyu Munya-Suwede kuri ubu ari we mukinnyi uhenze kuruta abandi bakinnyi babayeho muri shampiyona y’Abongereza ,Premier League,  aho yaguzwe na Liverpool miliyoni £130 imuvanye mu ikipe ya Newcastle United F.C muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’impeshyi ya 2025.

Elias Mineirji wamutoje yagize Ati: “Yari mwiza, ariko hari abandi bamurushaga impano cyane . Icyamuhinduye ni imyumvire. Yaje kumva ko niba ashaka kuba umukinnyi, agomba gukora cyane.”

Uyu mutoza we wo mu bwana Yakomeje  agira Ati: “Yakinaga aseka, ariko nanone yabaga yibanda ku mukino igihe bikenewe. Umuryango we wamutoje kuba umuntu mwiza kandi wumvira,”

Alexander Isak yatangiye gukina ruhago mu bakiri bato ba AIK Fotboll  kuva mu mwaka 2005 kugeza 2016,  aho yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru muri uwo mwaka aza kuyisohokamo mu mwak 2017 yerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund ya kabiri azanoguhabwa amahirwe yo kujya mu ikipe ya mbere.

Yaje kuva mu Budage yerekeza muri Esipanye arinaho urugendo rwe rwo kuba umukinnyi w’igihangange rwatangiriye, aho yerekeje mu ikipe ya Real Sociedad de Fútbol yavuyemo aza muri Premier League mu ikipe ya Newcastle United F.C aguzwe miliyoni £60 nubwo n’ikipe ya Arsenal yamwifuzaga icyo gihe.

Aherutse gusinyira Liverpool aho yitezweho byinshi nubwo kuva yahagera atarabona igitego mu mikino yose yagaragayemo haba muri Premier League ndetse no muri UEFA Champions League bitandukanye na mugenzi we Hugo Ekitike wamaze gufungura urugendo rwe rwo gutsinda ibitego muri iyi ikipe ikinira imikino  yayo Anfield.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *