
Menya byinshi ku ndwara ya PCOS ishobora gutera ubugumba
PCOS (Polycystic ovary syndrome) ni uburwayi bukunzwe kwibasira abagore n’abakobwa butuma ibihe byabo by’ukwezi bihindagurika cyane ndetse bikaba byabaviramo kubura urubyaro.
Umukobwa wese ugeze mu gihe cy’ubwangavu atangira kubona impinduka zidasanzwe kuri we ndetse ni bwo atangira kwigishwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo asobanukirwe imvano y’impinduka yibonaho.
Icyo gihe mu byo yigishwa harimo no kubara ibihe by’ukwezi kwe, n’ibindi bijyanye na ko kugira ngo amenye ibyo yirinda n’uburyo yitwara.
Mu bisanzwe ibihe by’ukwezi k’umukobwa biba biri hagati y’iminsi 21 na 35 bitewe n’umubiri we, iyo minsi iba igizwe n’igihe cy’imihango, igihe cy’uburumbuke n’ikitari icy’uburumbuke.
Iyi minsi ishobora guhindagurika (irrégulière) cyangwa ikaba ingana igihe cyose (régulière).
Guhindagurika kw’ibihe by’umukobwa bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo imirire mibi, guhangayika, n’ibindi ariko hari n’igihe biterwa n’uburwayi bwa PCOS (Polycystic ovary syndrome).
PCOS ni uburwayi bukunzwe kwibasira abagore n’abakobwa butuma ibihe byabo by’ukwezi bihindagurika cyane ndetse bikaba byabaviramo kubura urubyaro.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abagera kuri 13% by’abagore cyangwa abakobwa bagejeje igihe cyo kubyara bagira ubu burwayi, ndetse 70% yabo ntibamenya ko baburwaye.
PCOS irangwa no kugira ibihe by’ukwezi bihindagurika cyane, ibibyimba muri nyababyeyi, kubura imihango, kurwara ibiheri, kugira ubwoya bwinshi ku mubiri ndetse no mu bice atakabaye abufite nko kumera ubwanwa, kuzana uruhara n’ibindi.
PCOS iterwa no kugira imisemburo myinshi ya androgen isanzwe imenyerewe cyane mu bagabo ariko iba no mu bagore n’ubwo iba ari mike.
Iyi ndwara iyo idakurikiranywe ituma uyifite atagira ibihe by’uburumbuke bituma adashobora gusama, cyangwa se yasama akagira ibibazo byinshi mu gihe cyo gutwita birimo gukuramo inda, kubyara igihe kitageze n’ibindi.
Abantu bafite ubu burwayi kandi baba bafite ibyago byinshi byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa kabiri, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije, indwara zibasira umutima, na kanseri ifata muri nyababyeyi (Endometrial cancer).
Kugeza ubu igitera ubu burwayi ntikiramenyekana ndetse nta muti n’uburyo bwo kuyirinda bihari.
Icyakora iyo akeneye kubyara ahabwa imiti igabanya iyo misemburo.
Ku bakunze kubura imihango, bagira ibihe bihindagurika cyane, imihango imara igihe kirekire cyangwa bava bikabije, cyangwa bamaze igihe bagerageza gusama ariko bikaba byaranze basabwa kwihutire kujya kwa muganga.