Injili Bora Choir yatumiye abakunzi bayo mu rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo budasanzwe
2 mins read

Injili Bora Choir yatumiye abakunzi bayo mu rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo budasanzwe

INJILI BORA CHOIR YITEGURA IGITARAMO CYA “WE 4 THE GOSPEL”

Injili Bora Choir, imwe mu makorali akunzwe cyane hano mu Rwanda ikorera umurimo w’Imana muri Église Presbytérienne au Rwanda (EPR), yatangaje igitaramo gikomeye bateguye kizaba ku wa 16 Ugushyingo 2025, kikabera ku Gisozi ku rusengero rwa Bethesda Holy Church.

Iki gitaramo cyiswe We 4 the Gospel – Gracewave 1 kitezweho guhuza abakunzi b’ibihangano by’iyi korali mu buryo budasanzwe.Ni igitaramo cyiswe icya mbere muri uru ruhererekane rwa Gracewave, giteganyijwe kuzajya kiba buri mwaka, kigamije kuzamura ijwi ry’ivugabutumwa ry’umuziki wa Injili no guhuza abakunzi bawo mu buryo bufite intego.

We 4 the Gospel”: Injili Bora Choir Irategura Gusakaza Ubutumwa Bwiza Mu Ndirimbo

Ubuyobozi bwa korali buvuga ko iki ari intangiriro y’urugendo rushya rw’umuziki n’ivugabutumwa rikomeye.Injili Bora Choir izwi cyane mu bihangano bitandukanye bigera ku bantu mu buryo bwagutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube. Bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zabo nka Urihariye, Hahirwa, n’izindi nyinshi ziri mu buryo bwa Live Sessions.

Muri iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 16 Ugushyingo, abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana mw’iyi korali bazasogongera ku bihangano bishya ndetse n’ibyamamaye byagiye bitambutswa kuri YouTube, harimo n’indirimbo nshya baherutse gushyira hanze yitwa Mwuka Wera, yakiriwe neza n’abakunzi bayo.Umuyobozi wa korali yatangaje ko iki gitaramo kigamije gusubiza Imana ishimwe ku byo yabakoreye byose no gushimangira ubutumwa bwiza muri iki gihe. Yagize ati: “Dushaka ko iyi gahunda iba uburyo bwo gusangiza imbaga ubuntu bw’Imana, binyuze mu bihangano byacu by’umwuka.”

Abategura iki gitaramo bavuga ko bazakoresha uburyo bugezweho bw’itumanaho n’itangazamakuru kugira ngo buri mukunzi w’umuziki wa Injili abashe kubimenya no kwitegura neza iyi gahunda. Mu byo bazibandaho harimo gusangira ijambo ry’Imana, ibihangano bishya, n’uburyo bushya bwo kuririmba.

Ku ruhande rw’abakunzi b’iyi korali, hari icyizere gikomeye ko We 4 the Gospel izaba indi ntambwe yo gukomeza guteza imbere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, kuko Injili Bora Choir imaze kuba urumuri mu muziki wo guhimbaza Imana. Abakurikirana ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga bategereje ari benshi iyi tariki y’amateka.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu, nk’uko abayobozi babitangaje, kugira ngo buri wese ashobore kwitabira no gusangira ibyiza by’Imana. Byitezwe ko kizitabirwa n’abantu benshi cyane baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu.Ubuyobozi bwa korali buributsa abakunzi babo ko igitaramo kizabera ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ku Gisozi, ku Cyumweru, tariki 16 Ugushyingo 2025. Abifuza amakuru arambuye bashobora guhamagara kuri nimero 0783 033 917 cyangwa gukurikirana imbuga nkoranyambaga za Injili Bora Choir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *