Umuramyi Rachel Queen Uwineza wamenyekanye muri “Hari Impamvu” ya Israel mbonyi agiye gutaramira i Kigali
Umuramyi Rachel Uwineza Queen, wamamaye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo, yiteguye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyihariye cyiswe “Chill & Praise Gospel Sundays.”Iki
Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwegera Imana mu mahoro, kuramya no kuruhuka , kikazabera muri Mundi Center ku wa 25 Mutarama guhera saa kumi z’umugoroba (4PM).Rachel Uwineza azwi cyane binyuze mu ndirimbo yakoranye n’umuramyi Israel Mbonyi yitwa “Fite Impamvu,” indirimbo yagiye ikora ku mitima ya benshi kubera ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana no kuyiringira mu bihe byose.Uretse
Uretse iyo ndirimbo, Rachel afite n’izindi nyinshi zagaragaje impano ye idasanzwe n’umuhamagaro we wo kuyobora abantu mu kuramya byimbitse.Iki gitaramo cya “Chill & Praise Gospel Sundays” kigamije gutanga umwanya wo gutuza, kuramya Imana mu bwisanzure, kure y’urusaku Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko ari umwanya ufunguye kuri bose, aho umuntu yemerewe kuza uko ari kose akifatanya n’abandi mu guhimbaza Imana.

Abakunzi ba Gospel batumiwe mu gitaramo cya Rachel Uwineza Queen i Mundi Center
Rachel Uwineza, uzaba ari na we wakiriye iki gitaramo, azayobora abacyitabiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Biteganyijwe ko hazabamo ibihe by’indirimbo zitandukanye, amasengesho ndetse n’umwanya wo gutekereza ku ijambo ry’Imana.Iki gikorwa kibaye mu gihe Rachel Uwineza akomeje kwagura umurimo we wo kuramya, aho agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura ibihe byo kuramya mu Rwanda.

Umuramyi Rachel Queen uwineza yihariye impano yo kugira Ijwi ridasanzwe ryo kuramya Imana
Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bemeza ko uyu muramyi akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufasha benshi kwegera Imana binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.Abategura iki gitaramo barahamagarira abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abandi bose bifuza umwanya wo kuramya Imana kwitabira ku bwinshi, kuko ari amahirwe adasanzwe yo gusangira ibi bihe byiza byo kuramya no kongera gukomezwa mu. “Chill & Praise Gospel Sundays” itegerejweho kuzaba igikorwa gihindura imitima kandi kigatanga ihumure ku bazacyitabira.


