Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 15 Mutarama
Turi ku wa 15 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe abarimu muri Venezuela.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1892: James Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basketball.
1992: Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwigenge bwa Slovenia.
2001: Urubuga rwa Wikipedia rwashyizwe ku murongo wa Internet bwa mbere.
2007: Barzan Ibrahim al-Tikriti wahoze ari intasi ya Iraq akaba n’umuvandimwe wa Saddam Hussein, yakatiwe urwo kwicwa.
2017: I Mwima mu Majyepfo y’u (…)
Turi ku wa 15 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe abarimu muri Venezuela.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Mauro, John na Mutagatifu Paul.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1892: James Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basketball.

1992: Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwigenge bwa Slovenia.
2001: Urubuga rwa Wikipedia rwashyizwe ku murongo wa Internet bwa mbere.

2007: Barzan Ibrahim al-Tikriti wahoze ari intasi ya Iraq akaba n’umuvandimwe wa Saddam Hussein, yakatiwe urwo kwicwa.
2017: I Mwima mu Majyepfo y’u Rwanda habaye umuhango wo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami w’u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1961.

Mu muziki
1981: I Washington muri Amerika, Stevie Wonder yayoboye igikorwa cyo guharanira ko Isabukuru y’amavuko ya Martin Luther King yagirwa ikiruhuko muri icyo gihhugu.

Abavutse
1929: Martin Luther King Jr, waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1990: Umunyarwanda Hervé Berville uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, n’umuyoboke w’ishyaka ‘La République En Marche!’ ribarizwamo Perezida Emmanuel Macron.

Abapfuye
1970: William T. Piper, Umu engeniyeri w’Umunyamerika wanashinze ikigo cya Piper Aircraft gikora indege.

2020: Rocky Johnson Umukinnyi w’umukino w’iteramakofe (wrestling) wakomokaga muri Canada, akaba na se wa Dwayne Johnson “The Rock” icyamamare muri filime za Hollywood.