
Sergio Busquets yatangaje igihe azasezerera ruhago
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Esipanye , Sergio Busquets,yemeje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’umwaka w’imikino muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ni bwo Busquets yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze , asezera ku bakunzi b’umupira w’amaguru, avuga ko igihe kigeze ngo ashyire akadomo ku rugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Mu mashusho yashyize hanze, yashimiye amakipe yanyuzemo cyane cyane FC Barcelone, ikipe y’igihugu ya Espagne ndetse na Inter Miami akinira ubu.
Aho yagize ati: “Ndumva igihe kigeze ngo nsezere ku rugendo rwanjye. Umupira w’amaguru wampaye byose nashakaga.”
Busquets yakiniye FC Barcelone imyaka 18, ayifasha gutwara ibikombe birenga 30 birimo: Shampiyona ya Espagne inshuro 9, Copa del Rey 7, Supercopa de España 7, UEFA Champions League 3, UEFA Super Cup 3, n’andi menshi.
Muri Inter Miami, yatwayemo icyitwa Leagues Cup muri 2023 na Supporters’ Shield mu 2024.
Yagaragaje ko atazibagirwa uburyo FC Barcelone yakoreyemo amateka ndetse n’ikipe y’igihugu yayihesheje ishema, ashimira abatoza, umuryango we, n’abamubaye hafi bose.
Busquets ugiye gusezera ku myaka 37, yahawe ibihembo bikomeye birimo Prince of Asturias Awards na Gold Medal of the Royal Order of Sporting Merit, bigenerwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo muri Espagne.