
“Akayubi” Indirimbo Nshya Korale Ijwi ry’Ihumure Muhima SDA Church Iburira abantu Mu Minsi y’Imperuka
Korale igambiriye kuvuga ubutumwa bw’Imana mu ijwi rirenga, binyuze mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Ijwi Ry’Ihumure Muhima SDA Chuch yashyize hanze indirimbo yo gikirisitu”Akayubi”, ihamagarira abizera kwihana no gukomeza kwizera, yibutsa imbabazi z’Imana mbere y’urubanza rwa nyuma
Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri ku muyoboro wayo wa Youtube isanzwe ishyiraho izindi ndirimbo zayo ariwo “Chorale Ijwi Ry’Ihumure Muhima SDA Church”, ikaba ikomeje kuryohera amatwi ndetse inakora ku bayumva.
Iyi ndirimbo nshya “Akayubi” ya Korale Ijwi Ry’Ihumure ifite ubutumwa bwo gukangurira abantu kwitekerezaho no kwegera Imana bakihana, bagakizwa nta gutindiganya kuko ibyago n’agasuzuguro bitangiye ko kama ubwoko bw’Imana kandi ko Yesu ahora ashaka abe abasabira ngo bakizwe. Akayubi ikaba ikomeje gusakaza ubutumwa bwayo bukomeye ku Bakristu cyane cyane.
Indirimbo itangirira ku bisobanuro by’ubuhanuzi byo muri Bibiliya bigira biti: Hari Malaika utagaragara, ufashe Imiyaga Ine uyibuza gusukwa muri iyi si, ngo Imbata z’Imana zishyirweho icyimenyetso…” Ayo magambo agaragaza marayika utagaragara ufata imiyaga ine y’umarorerwa kugeza ubwo abantu b’Imana bazashyirwaho ikimenyetso cyayo, igakangurira abumva kudatinda mu kwihana no kwegera Kristo.
Indirimbo kandi igaragaramo amagambo y’iburira akomeye mu gitero cyayo cya korasi agira ati: “Buhoro, Buhoro Umwuka w’Imana ava mu iyi si, ibyago n’urubanza byatangiye kugera ku basuzugura ubuntu bw’Imana. Uri he? Ndi he? Muri aka kayubi n’umudamararo, iki ni igihe cyo gucyirizwamo witindiganya.”
Korale Ijwi Ry’Ihumure Muhima ikomeje umuhate wo kugaragaza gukoresha umuziki nk’igikoresho cyo kwamamaza ubutumwa bwiza no guhumuriza abantu. Kubera ubutumwa bwayo bushingiye kuri Bibiliya n’amajwi yayo ahebuje, biteganyijwe ko izakomeza gukundwa n’abatari bake mu minsi iri imbere.
Reba indirimbo nshya ya Chorale Ijwi Ry’Ihumure Muhima “Akayubi”