
Gisagara VC yongeye gusinyisha kizigenza muri Volleyball
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kumvikana na yo ku masezerano y’umwaka umwe.
Uyu mukinnyi wari umaze imyaka akinira ikipe ya Kepler, yayisohotsemo ubwo amasezerano ye yarangiraga ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2024-25.
Amakuru ava imbere mu ikipe ya Gisagara avuga ko yasinyishije uyu mukinnyi mu gihe hari andi makipe atatu yari yaramwifuze arimo APR Volleyball Club, Police Volleyball Club ndetse na Kepler yashakaga kumugumana.
Mutabazi wamenyekanye mu Rwanda no hanze yagiye akina mu makipe akomeye arimo Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria, Al Jazira yo muri UAE, Oita Miyoshi Weisse Adler yo mu Buyapani, ndetse na Phoenix Ascension yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu mwaka wa 2021, uyu mukinnyi yagize uruhare runini mu guhesha ishema u Rwanda mu marushanwa y’Afurika yabereye i Kigali, aho yigaragaje nk’umukinnyi wihariye watsindaga amanota menshi ku buryo bwihuse binyuze muri “power service” ikomeye azwiho.
Kuri ubu, Gisagara VC irimo guhindura byinshi mu ikipe, igamije gusubira ku rwego rwo hejuru yigezeho ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona yikurikiranya. Nkuko ubuyobozi bwayo bubyemeza ngo ni muri uru rwego barimo gushaka abakinnyi bafite uburambe n’ubushobozi nk’ubwa Mutabazi mu kuzahura ikipe.
Mu mwaka ushize ntago ari Yves yari yasinyishije wenyine kuko usibye gusinyisha umutoza Nyirimana Fidèle;Kepler yari yanibitseho abarimo nka Mahoro Yvan, Mukunzi Christopher, Tuyizere Jean Baptiste n’abandi.