Kuva mw’ishuri ryo ku Cyumweru Kugeza Ku bitaramo by’i Burayi: Urugendo rwa Josh Ishimwe
2 mins read

Kuva mw’ishuri ryo ku Cyumweru Kugeza Ku bitaramo by’i Burayi: Urugendo rwa Josh Ishimwe

Umuramyi Josh Ishimwe, akomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu muziki we wihariye uhuza gakondo n’indirimbo za gikristo zisanzwe zizwi. Yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 2000, atangira kugaragaza impano yo kuririmba akiri muto mu ishuri ryo ku Cyumweru, aho yagiye atangira kumenya ko ijwi rye rifite umwihariko ushobora gukora ku mitima ya benshi.

Nyuma yo kubona ko impano ye ikomeje gutera imbere, Josh Ishimwe yafashe icyemezo cyo kuyinoza mu buryo bw’umwuga, yiga umuziki mu Ishuri rya Urugero Music Academy mu Rwanda. Aha ni ho yakuye ubumenyi bwamufashije gusobanukirwa neza indirimbo, imiririmbire n’ubuhanzi bwo gutunganya umuziki mu buryo bujyanye n’igihe.

Josh Ishimwe yatangaje Ibitaramo Bikomeye by’i Burayi Mu 2026

Josh Ishimwe azwi cyane mu njyana yise “Gakondo style”, aho afata indirimbo za kera zo kuramya Imana, akazihuza n’imiririmbire ya gakondo nyarwanda. Ubu buryo bwo “gushyira gakondo” indirimbo zizwi cyane bwatumye abasha kwegera cyane abumva umuziki, cyane cyane abifuza gusenga no kuramya Imana binyuze mu muco nyarwanda.Urugendo rwe rw’umuziki rw’umwuga rwatangiye kugaragara cyane ahagana mu mwaka wa 2020, aho yatangiye gushyira hanze indirimbo zitandukanye zanyujijwe cyane ku rubuga rwa YouTube.

Josh Ishimwe: Uruhare Rw’Umurage Nyarwanda Mu Muziki Wo Kuramya Imana

Uyu munsi, Josh Ishimwe afite abarenga ibihumbi 240 bamukurikira kuri urwo rubuga, ibintu bigaragaza uko umuziki we ukunzwe kandi ufite abawumva batandukanye hirya no hino ku Isi.Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo izo yisubiyemo mu buryo bwe bwihariye zirimo “Sinogenda Ntashimye”, “Niwowe Rutare Rwanjye”, “Reka Ndate Imana Data” na “Ngumirize Nigine Imana”. Yanashyize hanze indirimbo nshya “Wa Mwanya Mu Getsemani” yitezweho gukomeza gushimangira izina rye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku ruhande rw’ubuzima bwe bwite, Josh Ishimwe yakoze ubukwe n’umukunzi we Gloria utuye muri Canada, ku wa 21 Kamena 2025, nyuma yo kumwambika impeta mu ntangiriro z’uwo mwaka. Kugeza ubu, mu ntangiriro za 2026, yamaze gutangaza ko ateganya ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi, birimo igitaramo gikomeye giteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2026, kizaba ari amahirwe akomeye yo gusangiza ab’i Burayi umuziki we ushingiye ku rukundo n’umuco nyarwanda.

Josh Ishimwe n’Intambwe Ikomeye Mu Muziki wo Kuramya, Urukundo n’Umuco

Gakondo Style: Uburyo Josh Ishimwe Yongeye Kwerekana Indirimbo Za Gikristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *