Umuramyi Theo Bosebabireba yashimiye umwe mu bafana be wamufashije gukora indirimbo yitwa “ Nta joro ridacya”
2 mins read

Umuramyi Theo Bosebabireba yashimiye umwe mu bafana be wamufashije gukora indirimbo yitwa “ Nta joro ridacya”

Theo Bosebabireba amaze imyaka 19 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba abura amezi macye ngo yuzuze imyaka 20. Yatangiye kuba muri Korali kuva mu 1994 ubwo yaririmbaga muri Omega Choir. Ibi bisobanuye ko umuziki muri rusange awumazemo imyaka irenga 30.

Theo Bosebabireba [Papa Eric] ukunzwe cyane mu Karere, amaze gukora indirimbo amagana zahinduye ubuzima bwa benshi. Papa Eric na Mama Eric bafitanye abana 7, bakaba batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Basengera kuri ADEPR Kicukiro Shel.

Umugore w’umuhanzi Theo Bosebabireba yarwaye uburwayi bukomeye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ndetse kugeza n’uyu munsi aracyarwaye nk’uko byemezwa n’uyu muhanzi. Icyakora akomeje kubona abagiraneza bamuha ubufasha butandukanye.

Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo nshya “Nta Joro Ridacya” yashibutse ku bihe bisharira amazemo iminsi, byo kurwaza umugore. Ikorwa ryayo ryatewe inkunga n’umwe mu bakunzi b’indirimbo ze wanahagararanye nawe mu burwayi bw’umugore we.

Muri iyi ndirimbo, Theo aragira ati: “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, ibihe tunyuramo Uwiteka aratubona, umucyon uzatsinda umwijima. Ibyago n’amakuba by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose. Sinzacibwa intege.”

Theo Bosebabireba umaze kwandika indirimbo zirenga 200, yavuze ko indirimbo ye “Nta joro ridacya”, yayanditse agendeye “kuri ibi bihe ndi kunyuramo cyane cyane muri uyu mwaka wa 2025, ni umwaka utaranyoroheye, ariko biba ngombwa ko ndirimbi. “

Yashimiye umubyeyi wamuteye inkunga akamuha amafaranga yose yakoze iyi ndirimbo. Ati: “Byakozwe n’umuntu umwe w’umumama w’umurundikazi uba hanze ya Afrika”. Icyakora yirinze kuvuga amazina ye kuko atigeze abimusaba.

Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbi “Kubita Utababarira”, n’izindi zafashe bugwate abakunzi b’umuziki wa Gospel, yavuze ko uyu mubyeyi yanamuhaye ubufasha bwo kuvuza umugore we umaze igihe arembye. Yavuze ko hari igihe ugeragezwa ndetse cyane ari ko yibutsa abari mu bihe bisharira ko “kwiringira Imana bikaba biruta byose”.

Yavuze ko umugore we n’ubu atarakira, gusa yarorohewe ariko akora ‘dialyse’ gatatu mu cyumweru bakiyishyurira 100%. Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka yagize ibyiringiro ko Mituweli izajya yishyura abafata ‘Dialyse’, akaba yakoroherwa na fagitire, gusa ntibyabashije gukunda ndetse yahawe amakuru ko “ngo bafata umubare w’abantu bake”.

Ku bw’ibyo arasaba abagiraneza gukomeza kumufasha kuko akigowe no kubona amafaranga yo kwishyura imiti umugore we yandikirwa no kujya ku mashini imufasha guhumeka neza. Atanga arenga miliyini n’igice mu kwezi, hari n’igihe ayabura akajya mu madeni.

Kuri ubu Theo Bosebabireba yatangaje ko indirimbo ye nshya “Nta Joro Ridacya” yayikoze bigizwemo uruhare runini n’umufana we uba hanze ya Afrika usanzwe ukunda cyane indirimbo ze ndetse akaba yaranamuhaye ubufasha bwo kuvuza umugore we Mushimyimana Marie Chantal uzwi nka Mama Eric.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *