Umuramyi Parfait Kajugiro yashyize hanze indirimbo nshya yise “That’s Grace” yiganjemo amagambo y’ihumure
Uyu muramyi azwiho ijwi rinyura benshi n’uburyo aririmbamo burimo ituze n’ubunyamwete. Indirimbo ze zishingiye ku buhamya bw’ubuzima bwe, aho agaragaza urugendo rwe n’Imana rurimo ibihe byo kwegera Imana ndetse n’igihe yigeze kuyitandukaho, ariko nyuma akagaruka ku murongo.
Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gutera imbere, hari abahanzi batandukanye bagenda bagaragaza umwihariko wabo binyuze mu butumwa batanga. Muri abo, Parfait Kajugiro, umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu United Kingdom, ari mu bari kwigaragaza cyane binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “That’s Grace”.
Parfait uzwi ku kazina ka PAF (Pray and Fast) ubwe yemera ko atigeze aba intungane, ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwamugaruye mu murimo wayo.
Avuga ko yigeze gukora umurimo w’Imana ariko bikaza kugenda bigabanuka, aza kwisanga ari kure yayo. Nyamara, ku bw’urukundo rw’Imana, yongeye kuyigarukira, ibintu byamuhaye imbaraga nshya n’icyerekezo gishya mu muziki we.
Indirimbo ye nshya “That’s Grace” ni ishusho y’ubwo buhamya. Ni indirimbo ivuga ku mbabazi n’urukundo Imana igirira abantu bayo, n’uburyo ishobora kwakira umuntu wese n’iyo yaba yaracitse intege cyangwa yaracumuye. Ubutumwa bwayo bwibutsa abantu ko nta muntu uri kure cyane ku buryo Imana itamugeraho.
Parfait agaragaza ko mu rugendo rwe, yishingikiriza cyane ku buyobozi bw’Umwuka Wera, amufata nk’umufasha n’umuyobozi mu byo akora byose. Ibi bituma umuziki we utaba gusa indirimbo zisanzwe, ahubwo ukaba ubutumwa bugera ku mitima y’abantu. Intego ye irasobanutse: kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu muziki.
Ashaka ko indirimbo ze ziba urumuri ku bantu, zibafasha kongera kwizera no kumenya ko ubuntu bw’Imana budashira.
Mu rwego rwo guteza imbere Gospel nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, Parfait Kajugiro akomeje gukora cyane, agaragaza ko impano ye ishobora kugera kure no gukora ku mitima ya benshi.
