Impamvu Ntwari Fiacre yasimbujwe akanga kuva mu kibuga
2 mins read

Impamvu Ntwari Fiacre yasimbujwe akanga kuva mu kibuga

Umunyeza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda(Amavubi), Ntwari Fiacre yanze kuva mu kibuga ubwo  umutoza yashakaga ku mukura mu kibuga mu gihe cyo gutera penaliti mu mukino basezerewemo na Stellenbosch kuri penaliti ariko arabyanga.

Aha hari mu gikombe cy’igihugu kitwa,  Nedbank Cup, aho uyu musore yari yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose 90 y’umukino  ndetse na 30 y’iyongera nta gitego yinjizwe gusa igihe hari hegerejwe  guterwa penaliti , umutoza wa  Kaizer Chiefs F.C w’umusigire yashatse kumusimbuza ariko Ntwari arabyanga.

Amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo avuga ko umutoza  Khaled Ben Youssef ndetse n’uwo bafatanya  Cedric Kaze bari baremereye Ntwari gukina iri rushanwa ryose ariko akaza gutungurwa n’uko bashaka kumukura  mu kibuga.

Abafana b’iyi kipe bijunditse cyane umutoza bibaza uburyo umuzamu utari winjijwe igitego na kimwe mu mukino wose yafashe ikemezo cyo kumusimbuza bakemeza ko kwari ukutamwubaha no gutuma umukinnyi yitakariza ikizere.

Ntwari Fiacre yakuyemo penaliti imwe, iyambere yatewe na  Stellenbosch,  ahasabwa ko bagenzi be binjiza izo bari butere hanyuma ikipe igakomeza ariko byaje kurangira bahushije ebyiri ikipe isezerwa  kuri penalti 5-4.

Umwe mu batoza bagize itsinda ritoza Kaizer nyuma y’umukino yagaize Ati: “Nemera ko mu bihe nk’ibi, icy’ingenzi ariko twaganirira imbere, ariko  nge ntekereza ko yumvise yizeye ko ashobora gukomeza gukina, agakina penaliti kugira ngo afashe ikipe.”

Fiacre  wageze mu ikipe ya Kaizer Chiefs F.C mu mwaka 2024 avuye mu ikipe ya TS Galaxy F.C,   tariki ya 26 Gicurasi 2025 yashyize ubutumwa kuri Instagram ye aca amarenga ko yatandukanye n’iyi kipe ariko nyuma byaje kugaragara ko akiyirimo aho amakuru menshi yamujyanaga muri Young Africans yo muri Tanzaniya.

Icyo gihe yagize Ati: “Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro. Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi.”

Ntwari w’imyaka 26 mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *