
Rutahizamu w’Amavubi yavunitse
Rutahizamu Joy-Lance Mickels waherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavunikiye mu mukino ikipe ye ya FC Sabah yatsinzemo FK Karvan Evlakh ibitego 2-0 muri Shampiyona ya Azerbaijan.
Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo wa tariki 5 Ukwakira 2025, ukaba wari umunsi wakarindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere aho uyu musore yari yabonye igitego kuri penaliti yinjije ku munota wa 31′ w’umukino.
Iki gitego yinjije kuri penaliti cyari igitego cya 10 muri uyu mwaka w’imikino, akaba yagize ikibazo cy’ivi nyuma yo kugongana n’umunyeza aho byasabye imbangukiragutabara kugira ngo imukure mu kibuga.
Uyu rutahizamu wavunitse mu minota ya nyuma y’umukino yari yarahamwagawe n’umutoza w’Amavubi Adel Amrouche kugira ngo azamwifashishe mu mikino ibiri isigaye yo gushaka itiki y’igikombe cy’Isi Amavubi afitanye na Benin ndetse na Afurika y’Epfo.
Nyuma yo guhamagarwa mu kiganiro yahaye B&B Kigali FM, yavuze ko ari umuntu uhorana inyota yo kugera kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego ze ndetse ko imbere y’izamu adahusha ibitego.
Ati: “Nakwivuga nk’umuntu uhorana inyota yo kugera kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego, kandi uhorana ubushake bwo kugeza ikipe yanjye ku ntsinzi. Imbere y’izamu, nzwiho kudahusha ibitego”.
Yavuze ko kandi atabona amagambo agaragaza ishema atewe no guhagararira u Rwanda ndetse ko yizeye kuzahesha ishema Abanyarwanda bakagera kuri byinshi.
Ati: ”Bakunzi b’Amavubi, sinabona amagambo akwiriye yo kugaragaza ishema ntewe no kuba mpagarariye iki gihugu cyiza! Nzakomeza gushyira umutima wanjye wose mu kibuga, kandi nizeye ko nzabahesha ishema tukagera kuri byinshi”.
Abakinnyi 23 Adel Amrouche yahamgaye
Abazamu: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre na Buhake Clement Twizere
Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Kavita Phanuel, Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunusu
Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet na Hamon Aly-Enzo
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent, Kwizera Jojea, Joy-Lance Mickels, Biramahire Abeddy na Gitego Arthur