1 min read

Igihembo cya Nobel mu buvuzi kiratangwa none gitangize ibihembo bya Nobel by’uyu mwaka

‎Uyu munsi tariki ya 6 Ukwakira 2025 hatangizwa igikorwa cyo gutaanga ibihembo byitiriwe Nobel,  mu bijyanye n’ubumenyi bw’umubiri (Physiology) cyangwa ubuvuzi (Medicine).‎‎

Iki gihembo kitiriwe Nobel mu buvuzi  kimaze gutangwa inshuro 115 kuva mu 1901 kugeza mu 2024, gihabwa abashakashatsi 229 bose hamwe.

‎‎Igihembo cy’umwaka ushize cyahawe Abanyamerika Victor Ambros na Gary Ruvkun kubera ivumburwa rya microRNA, utuntu duto cyane tugizwe na ADN dukora tugafasha kugenzura ibikorwa by’uturemangingo.‎‎

Gutangaza ibihembo bya Nobel birakomeza ku wa Kabiri hatangazwa icya fiziki, ku wa Gatatu icy’ikinyabutabire (chemistry), ku wa Kane icya literature (ubuvanganzo), naho ku wa Gatanu hatangazwe igihembo cy’amahoro (Nobel Peace Prize). Igihembo cya nyuma mu bukungu,  kizatangazwa ku ya 13 Ukwakira.‎‎

Nobel yari umucuruzi ukomeye w’Umunyasuwede, kandi ni we wavumbuye dynamite. Yapfuye mu 1896.‎‎

Buri muntu wegukanye igihembo cya Nobel ahabwa umudali wa zahabu, impamyabumenyi y’ishimwe (diploma), ndetse na  miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku itariki ya 10 Ukuboza, umunsi wizihizwaho urupfu rwa Alfred Nobel.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *