
Abaramyi Brian Blessed na Dinah Uwera Bari Gutegura Honeymoon Yo Gusangira N’abakobwa Batwaye Inda Imburagihe
Abaramyi bakunzwe mu muziki wa Gospel, Brian Blessed na Dinah Uwera, batangaje ko bagiye gukora igikorwa cy’urukundo bazasangiriramo n’abakobwa batwaye inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato. Ni igikorwa bavuze ko kizaba ari nk’ukwezi kwa buki ariko mu buryo bwihariye.
Ibi Brian Blessed yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira, ubwo uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka ibiri bamaze babana nk’umugore n’umugabo. Muri iyi sabukuru kandi, Brian Bessed yashimiye umugore we mu magambo yuje urukundo.
Mu butumwa Brian Blessed yashyize kuri Facebook, yashimye Imana yamuhaye umugore mwiza kandi wuzuye urukundo. Ati: “Hahirwa umugabo wabonye umugore nkawe. Mu myaka ibiri ishize ntacyo nicuza, kuko n’iyo nakongera guhitamo, nakongera nkaguhitamo. Dinah, mukunzi wanjye, uri umugisha wanjye.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukora igikorwa cy’urukundo kizaba ari “Honeymoon” yabo bazaba bakoze mu buryo bwihariye.
Ati: “Twifuza gusangira Noheli n’ababyeyi bakiri bato mu Ukuboza. Tuzabikora nk’igikorwa cy’urukundo, mu rwego rwo kubaha ibyishimo no kubereka urukundo rw’Imana. Imana izaguha umugisha. Ruzaba ari rwo rugendo rwacu rwa “honeymoon”!.
Yasabye abagiraneza, inshuti n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubashyigikira muri iyi gahunda banyuze ku rubuga rwabo: www.impactlifemission.org.
Brian Blessed amaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, azwi cyane mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Yigeze gukorana n’itsinda Hindurwa, rizwi mu myaka ya 2000.
Dinah Uwera, we, yamenyekanye mu ndirimbo “Nshuti” ndetse na “Says The Lord”. Yigeze kwegukana igihembo cya Groove Awards Rwanda mu 2017 nk’umuhanzikazi w’umwaka. Ni umwe mu baramyi bakorera umurimo muri Healing Center Church i Remera.
Aba bombi bahurijwe hamwe n’umuziki n’ugusenga, kandi ubu bakomeje urugendo rwabo mu rukundo rufite intego yo gufasha abandi.