
Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa abifuza ko yasezera
Kizigenza Cristiano Ronaldo yemeje ko agifite igihe cyo gucong ruhago nubwo hari benshi bamushishikariza guhagarika rugaho kubera imyaka ye iri kuba myinshi, cyane ko uyu Munya-Portugal agize imyaka 40.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’umuyoboro wa Canal 11 aho yagarutse ku bijyanye n’ahazaza he muri ruhago ni byo yiteze mu gihe kiri imbere ahari amarushanwa akomeye arimo n’igikombe cy’Isi.
Ronaldo Yagize Ati: ” Ndabizi neza ko ntafite igihe kirekire cyo gukina imbere yange gusa igihe gito mfite ariko igihe gito nsigaranye ndashaka kukibyaza umusaruro neza kandi nkakina nishimye cyane.”
Yakomeje agaragaza ko abarimo abo mu muryango we bari mu bamusaba guhagarika gukina umupira w’amaguru, “Abantu cyane cyane abo mu muryango wanjye barambwira bati: ‘Ni igihe cyo guhagarara. Wakoze byose. Kuki ushaka kugera ku bitego 1000?’ Ariko njye ntabwo mbibona gutyo ndacyumva ko nkora ibintu byiza, mfasha ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, none kuki ntakomeza? Ndabizi ko igihe nzarangiriza nzaba nyuzwe, kuko nzaba naratanze byose.”
Kuri uyu wa Kabiri Cristiano wegukanye Ballon d’Or inshuro eshanu, yegukanye kandi igihembo cya “Prestige Award” mu bihembo bya Portugal Football Globes, nk’ishimwe ry’ibyo amaze kugeraho .
Kuri iki gihembo Ronaldo aherutse gushyikirizwa Yagize Ati: “Iki si igihembo cyo kurangiza urugendo rwange rwa ruhago. Nkibona nk’ishimwe ry’imyaka y’imbaraga, ukwitanga no kwihangana. Nkunda gutsinda, nkunda gufasha abakinnyi bakiri bato kandi nabo bamfasha gukomeza ku rwego rwo hejuru no gukomeza guhatana. Ibyo nibyo bimpumuriza: guhatana n’abakiri bato. Ndacyafite ishyaka ry’umupira.”
Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano mashya mu ikipe ya Al Nassr azamugeza mu mwaka 2027 muri Kamena. mu ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanye UEFA Nations League muri ndetse n’igikombe cy’u Burayi.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United na Real Madrid amaze gutsinda ibitego birenga 940 mu rugendo rwe rwa ruhago. Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba amahirwe ye ya nyuma yo kuba yakwegukana iki gikombe atarakozaho imitwe y’intoki
Ronaldo na Portugal bazakira na Repubulika ya Irlande ku wa Gatandatu mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, mbere yo guhura na Hongiriya ku ya 14 Ukwakira aho bazaba bafite amahirwe yo guhita bakatisha itiki y’igikombe cy’Isi igihe bakitwara neza muri iyi mikino.