
Umutoza w’Amavubi yahamageye umusimbura wa Joy-Lance Mikels wavunitse
Rutahizamu w’ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda kirwanira mu mazi ,Marine FC, Mbonyumwami Thaiba, yongewe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi kugira ngo asimbure Joy-Lance Mikels wagize imvune ikomeye itatuma agaragara mu kibuga.
Umutoza Adel Amourche aherutse guhamagara abakinnyi bazakoreshwa mu mikino y’umunsi wa cyenda n’uwa cumi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Muri icyo gihe, umukinnyi mushya wa Sabah FK, Joy-Lance Mikels, yari yahamagawe ariko mbere yo gukina aravunika urubavu, bituma asabwa kuvurwa.
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yahisemo kumusimbuza Mbonyumwami Thaiba waherukaga guhamagarwa mu mwaka 2024.
Thaiba agomba guhita yinjira mu mwiherero hamwe na bagenzi be kugira ngo bitegure iyo mikino, irimo umukino uzahuza u Rwanda na Benin tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, ndetse n’uwo bazakina na Bafana Bafana muri Afurika y’Epfo.
Joy-Lance Mikels nyuma yo guhamagarwa mu kiganiro yagaragaje ibyishimo n’umunezero bidasanzwe, mu kiganiro yahaye B&B Kigali FM, yavuze ko ari umuntu uhorana inyota yo kugera kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego ze ndetse ko imbere y’izamu adahusha ibitego.
Ati: “Nakwivuga nk’umuntu uhorana inyota yo kugera kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego, kandi uhorana ubushake bwo kugeza ikipe yanjye ku ntsinzi. Imbere y’izamu, nzwiho kudahusha ibitego”.
Yavuze ko kandi atabona amagambo agaragaza ishema atewe no guhagararira u Rwanda ndetse ko yizeye kuzahesha ishema Abanyarwanda bakagera kuri byinshi.
Ati: ”Bakunzi b’Amavubi, sinabona amagambo akwiriye yo kugaragaza ishema ntewe no kuba mpagarariye iki gihugu cyiza! Nzakomeza gushyira umutima wanjye wose mu kibuga, kandi nizeye ko nzabahesha ishema tukagera kuri byinshi”.
Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 riyobowe na Benin ifite amanota 14, ikurikirwa na Afurika y’Epfo, u Rwanda na Nigeria bifite 11, naho Zimbabwe ifite 9 na Lesotho ifite 4, ziri mu myanya ya nyuma.