
Abaramyi Naomi Raine na Chandler Moore Batandukanye na Maverick City Music
Nyuma y’imyaka myinshi baririmbana mu itsinda ryamamaye ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Naomi Raine na Chandler Moore, batangaje ko bagiye gukomeza umurimo wabo wo kuririmba ariko babikora ku giti cyabo, bavuga ko iki atari iherezo ahubwo ari itangiriro ry’igice gishya cy’ubuzima bwabo.
Aba bahanzi bakomeye ba gospel bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Naomi Raine SolomonnaChandler David Moore, batangaje ko bahagaritse gukorana na Maverick City Music, itsinda ryamamaye ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Billboard, bombi basohoye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bashimira imyaka bamaze muri iryo tsinda, bavuga ko ari igihe cy’amasomo menshi, ubufatanye n’iterambere, ariko kandi bakemeza ko Imana ibahamagariye mu rugendo rushya rwihariye.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Naomi Raine
Naomi Raine, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, watangiye gukorana na Maverick City Music mu 2019, yavuze ko yishimira bikomeye urugendo yagiranye n’iri tsinda kuva ubwo ryatangiraga nk’inshuti zafatanyaga zikorera indirimbo mu bubiko bw’ibikoresho kugeza rihindutse itsinda Mpuzamahanga ry’abaramyi.
Yagize ati: “Icyatangiriye mu bubiko cyahindutse umuryango w’abaramyi wanyeretse imbabazi z’Imana mu buryo nari ntazi. Kuba narabaye muri Mav byampinduriye ubuzima. Nta kintu na kimwe nicuza, ibyishimo, ibigeragezo, amasomo… byose byari ingirakamaro.”
Naomi yongeyeho ko imyaka yamaze muri Maverick yamwigishije byinshi ku Mana, ku bantu no ku buzima bwe bwite, asoza avuga ko iki gice gishya cy’ubuzima bwe ari igihe cy’ukwizera, intego n’amasezerano mashya.
“Indirimbo zose nakoranye na Mav zavaga ku mutima ushaka kunezeza Imana. Ndacyaririmba, ndacyandika, kandi ndacyayobora mu kuramya gusa ubu ku giti cyanjye… Imana iracyakora, kandi niteze byinshi biri imbere.”

Umuhanzi Chandler Moore watandukanye n’itsinda Maverick City Music ririmba indirimbo zo guhimbaza
Ku ruhande rwe, Chandler Moore, uzwi cyane kubera alubumu ye Feelings (2020), yavuze ko imyaka ibiri ishize yamubereye igihe cy’impinduka no kwisuzuma mu buzima bwe.
Yanditse ati: “Iyi myaka ibiri ishize nibandaga ku by’ingenzi mu buzima bwanjye no mu mwuga wanjye. Hari ubwo byabaga biteye ubwoba, ariko byazanye icyerekezo gishya n’ibyishimo by’ejo hazaza. Kubw’ibyo, nahisemo kurangiza umubano nari mfite na Maverick City Music.”
Moore yibukije ko igihe yatangiraga Maverick City, yari afite inzozi zo gukora umuziki ushoboza abantu guhura n’Imana kandi byaragezweho, na we atangaza ko ari umwanya wo gutangira ubuzima bushya kandi azakomeza kuririmba indirimbo zifasha abantu.
Ati: “Igihe twatangiraga Mav, nashimishwaga no kubona umuryango w’abaramyi twafatanyaga mu nzozi zo gufasha abantu kubona Imana. Twabigezeho mu buryo nari ntatekereje…Inzozi ntizahindutse. Ngiye gutangira iki gice gishya cy’ubuzima, niteguye gukora umuziki ushoboza abantu kumva ko bumvwa, bakundwa kandi batari bonyine.”
Itsinda ryanditse amateka muri Gospel

Maverick City Music bafite igihembo cya Grammy Awards
Maverick City Music, ryashinzwe mu 2018, ryamenyekanye cyane ku ndirimbo nka “Promises” na “Jireh”. Album zabo Old Church Basement (bakoranye na Elevation Worship, 2021) na The Maverick Way Complete Vol. 2 (2022) zageze ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa ya Billboard’s Top Christian AlbumsnaTop Gospel Albums.
Ryamaze kwegukana ibihembo bikomeye nya Grammy Awards, rifatwa nka rimwe mu matsinda yahinduye isura y’umuziki wo kuramya ku isi yose.
Iherezo ry’igice ariko n’intangiriro y’ikindi
Kugenda kwa Naomi Raine na Chandler Moore byerekana iherezo ry’icyiciro kimwe mu mateka ya Maverick City Music, ariko kandi binatangiza intangiriro y’icyiciro gishya cy’ingenzi ku bahanzi bombi.
N’ubwo inzira zabo zitandukanye, urukundo n’ubwitange bafite mu kuramya Imana birakomeje, buri wese akurikira umuhamagaro n’icyerekezo cye bwite. Urugendo rwabo ni icyitegererezo cy’uko kuramya Imana bitarangiye n’ubwo inzira zishobora guhinduka. Ahubwo ni ikimenyetso cy’uko umurimo ukura, ukaguka, kandi ukagendera ku bushake bw’Imana.