Ni ngombwa ko urubyiruko dutanga icyubahiro tugomba Bibiliya mu buzima bwacu bwa buri munsi?
2 mins read

Ni ngombwa ko urubyiruko dutanga icyubahiro tugomba Bibiliya mu buzima bwacu bwa buri munsi?

Mu gihe isi ikomeje kunyura mu bihe by’ihungabana n’impinduka zidasanzwe, Bibiliya iri kongera gusubirana umwanya w’icyubahiro mu buzima bw’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko. Ubushakashatsi bushya bwerekana ko igurishwa rya Bibiliya ryikubye kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2019.

Mu myaka itandatu ishize, izi mpinduka zagaragaye nk’igisubizo cy’inyota y’abantu yo gushaka ihumure, icyerekezo n’igisobanuro cy’ubuzima, cyane cyane mu rubyiruko ruri gukurira mu isi yuzuyemo impinduka zihuse n’ibibazo by’igihe kirekire.

Mu Bwongereza, imibare yatangajwe n’ikigo SPCK gishinzwe icuruzwa ry’ibitabo bya Gikristo, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe mu kugura Bibiliya yiyongereyeho 106% hagati ya 2019 na 2025.

Ayo mafaranga yavuye kuri miliyoni 2.69 z’amapawundi agera kuri miliyoni 6.3 z’amapawundi, ari na bwo bwa mbere igurishwa rigeze ku rwego rwo hejuru gutyo kuva batangira kubika ayo makuru.

By’umwihariko, mu mwaka umwe gusa, hagati ya 2024 na 2025, igurishwa rya Bibiliya ryiyongereyeho hafi 28%, Bibiliya ya English Standard Version (ESV) ikaba ari yo yagaragaye cyane ku isoko.

Umuyobozi wa SPCK, Sam Richardson, yavuze ko ibi bigaragaza ihinduka rituje ariko rikomeye mu myemerere y’abantu, aho benshi batangiye kongera kwibaza ku Mana, ku ntego y’ubuzima n’icyo bizabamarira mu hazaza.

Ibi bihuzwa n’ubushakashatsi bwa YouGov bwerekanye ko hafi 50% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 mu Bwongereza bemera ko hari imbaraga zisumba iz’abantu.

No muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isoko rya Bibiliya ryageze ku rwego rutari rwarigeze ruboneka mu myaka irenga 20 ishize. Mu 2025, Bibiliya zagurishijwe zageze kuri miliyoni 19, bingana n’izamuka rya 12% ugereranyije na 2024, kandi bikaba byikubye kabiri ugereranyije n’imyaka ya mbere ya COVID-19.

Mu Bibiliya zaguzwe cyane muri Amerika harimo The Invitation New Testament yasohowe na B&H, by’umwihariko mu bakuru.

Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru zirimo intambara zo hirya no hino ku isi, ingaruka za COVID-19, ubwiyongere bw’ubwenge bw’ubukorano (AI), amatora atavugwaho rumwe, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ibi byose byatumye abantu benshi bongera kwerekeza ku by’umwuka bashaka amahoro n’icyizere kirambye.

Hari n’abandi bagaragaje ko bahisemo gusoma Bibiliya zicapye aho gusoma izo kuri murandasi, bavuga ko zibafasha kwibanda no kugirana umwanya wihariye n’Imana nk’uko biri mu nkuru ducyesha Christian Post.

Aya makuru mashya agaragaza ko mu isi ihora ihindagurika, abantu benshi bari gusubira ku musingi w’ukwemera, Bibiliya ikaba yongeye kugaragara nk’igitabo gitanga ihumure, icyizere n’umurongo w’ubuzima ku bantu b’ingeri zose, by’umwihariko urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *