
Liverpool ikomeje kuvunikisha abakinnyi
Ibrahima Konate, myugariro w’ikipe ya Liverpool, yavuye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa igitaraganya kubera imvune yo ku kibero cy’ukuguru kw’iburyo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yavunitse mu mukino Liverpool yatsinzwemo na Chelsea ibitego 2-1 ku wa Gatandatu ushize, aho yasimbuwe hakiri kare cyane.
Nyuma y’uwo mukino, umutoza Arne Slot yagaragaje impungenge z’uko imvune ye ishobora kuba ikomeye gusa ariko nubwo yavuze ibi ntago byabujije Konate wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yitegura gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2026 igomba kubahuza n’ikipe y’igihugu ya Azerbaijan na Iceland.
Gusa ku mukino w’u Bufaransa batsinzemo Azerbaijan ibitego 3-0 ku wa Gatanu, Konate ntiyakinnye gusa ariko yari yicaye ku ntebe y’abasimbura .
Muri uyu mukino William Saliba wa Arsenal na Dayot Upamecano wa Bayern Munich ni bo bari bagize ubwugarizi bw’iyi kipe.
U Bufaransa bwari butegereje gukina na Iceland i Reykjavik ku wa Mbere, ariko Konate ntabwo azaboneka muri uwo mukino kuko yamaze gusubizwa i Liverpool ngo akomeze kuvurwa.
Mu itangazo ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, bavuze ko: “Ibrahima Konate yoherejwe mu ikipe ye ya Liverpool kuri uyu wa Gatandatu. Benjamin Pavard ni we wahise ahamagarwa ngo amusimbure. ”
U Bufaransa bwanemeje ko Konate yumvise ububabare ku kibero ubwo yakinaga na Chelsea ku itariki ya 4 Ukwakira. Kuva yagera i Clairefontaine ku wa Mbere, yari mu nzira y’ubuvuzi butandukanye ariko ntago yashoboye gukira ngo akine umukino wa kabiri.
Iyi mvune iteje ikibazo gikomeye ku mutoza Arne Slot kuko Konate yari amaze gukina imikino yose ya Premier League uko ari irindwi muri uyu mwaka w’imikino, ndetse n’indi ibiri ya Champions League, irimo iyo bahuyemo na Atlético Madrid na Galatasaray.
Uretse Konate, Liverpool ifite n’abandi bakinnyi bo hagati mu bwugarizi batameze neza barimo Umuyapani Wataru Endo, nubwo akina hagati mu kibuga, ashobora no gukina mu mutima w’ubwugarizi, ariko na we ntiyahamagajwe mu ikipe y’igihugu kubera ikibazo cy’imvune.
Biteganyijwe ko Virgil van Dijk azafatanya n’umwe mu bandi bakinnyi barimo Joe Gomez cyangwa Ryan Gravenberch, uyu wanakinnye muri uyu mwanya wa myugariro ubwo Konate yavunikaga mu mukino na Chelsea .
Uretse kuba iyi mvune igabanyije imbaraga z’u Bufaransa mbere yo gukina na Iceland, inashyize Liverpool mu rujijo mbere yo kwakira Manchester United ku wa 19 Ukwakira, ndetse na Eintracht Frankfurt ku wa 22 muri UEFA Champions League.