
Umukino uzahuza Messi na Lamine Yamal Quatar ishaka kuwakira
Umurwa mukuru wa Qatar, Doha urashaka kwakira umukino ukomeye wa Finalissima uzahuza ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye Euro na Argentine yegukanye Copa Amerika ya 2024.
Uyu ni umukino utegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi,UEFA n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika,CONMEBOL, ugahuza ikipe yatwaye Euro n’iyatwaye Copa América.
Nyuma y’uko Wembley yakiriye Finalissima ya 2022, Umurwa mukuru wa Qatar, Doha nawo ukomeje gusaba kwakira ikurikiyeho wifashishije stade zawo zigezweho n’ubunararibonye wakuye mu kwakira Igikombe cy’Isi cya 2022. Umujyi w’iki gihugu urashaka kwakira uyu mukino mu gihe hari n’indi ibyifuza irimo uwa Montevideo muri Uruguay na Londres mu Bwongerez.
Finalissima y’umwaka utaha itegerejwe na benshi dore ko izahuriramo Lamine Yamal na Lionel Messi yakuze afatiraho ikitegererezo. Argentine niyo ifite iki gikombe giheruka muri 2022 aho yagitwaye itsinze ibitego 3-0.
