Richard Nick Ngendahayo Agiye Gutaramira Abanyarwanda Mu Gitaramo “NIWE Healing Concert” Muri BK Arena
1 min read

Richard Nick Ngendahayo Agiye Gutaramira Abanyarwanda Mu Gitaramo “NIWE Healing Concert” Muri BK Arena

Umuramyi ukomoka mu Rwanda ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, aragaruka mu gihugu nyuma y’imyaka irenga 15 mu gitaramo cyuzuyemo kuramya, guhimbaza no gukira imitima.

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, ubarizwa i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 15, agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyiswe “Niwe Healing Concert”, cyateguwe na Fill The Gap Lmt, kikaba cyaraheshejwe izina ry’album “Niwe” ya Richard Nick, album imaze kwamamara cyane mu bakunzi b’indirimbo ziramya Imana kubera ubutumwa buyiherekeje n’umwuka wayo wihariye.

Nk’uko abategura babitangaza, iki gitaramo kizaba kigamije gufasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo ziri kuri iyo album ndetse n’izindi zagiye zimenyekana mu myaka yashize.

Amatike yo kwinjira yatangiye kugurishwa ku rubuga www.ticqet.rw, mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze, Richard Nick Ngendahayo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kugaruka mu gihugu cye nyuma y’imyaka myinshi.

Yagize ati:“Ndanezerewe cyane kugaruka iwacu kugira ngo dutaramane, kandi tubone gukira binyuze mu muziki. Ndabakumbuye cyane!”

Igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki 29 Ugushyingo 2025. Imiryango izafungurwa saa kumi z’umugoroba (4:00 PM), mu gihe igitaramo nyir’izina kizatangira saa kumi n’imwe zuzuye (5:00 PM).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *