
Vestine na Dorcas bari mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi batandukanye bagenda barushaho kwagura imbibi z’ivugabutumwa binyuze mu bihangano byabo. Mu bo twavuga barimo itsinda rya Vestine na Dorcas, rikomeje kurangwa n’imbaraga n’ubwitange mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye hirya no hino ku isi.
Nyuma y’urugendo rw’intsinzi bagiriye muri Canada aho baheruka gutaramira mu Mujyi wa Vancouver, aharanzwe umunezero n’amarangamutima menshi y’abakunzi babo, aba bahanzi batangiye kwitegura gukomereza ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ariko mbere yo kujya muri Amerika, Vestine na Dorcas bazabanza gusangira ibyishimo n’abakunzi babo babarizwa muri Canada. Ku wa 1 Ugushyingo 2025, bazataramira mu Mujyi wa Regina, ku wa 8 Ugushyingo 2025 bazerekeza Winnipeg, naho ku wa 15 Ugushyingo 2025 bazasoreza ibitaramo byabo mu Mujyi wa Edmonton.
Murindahabi Irene, umujyanama wabo, yatangaje ko ibi bitaramo bigamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’urukundo rw’Imana, by’umwihariko ku bakunzi babo batuye hanze y’u Rwanda. Yongeyeho ko hari gahunda yo gukomeza ibitaramo muri Canada no kwagura urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati: “Canada ni igihugu kinini cyane, turifuza kugikoreramo ibitaramo byinshi kugira ngo n’abatuye kure badashobora kugera aho dukorera, babone amahirwe yo kubyitabira. Nyuma yaho, turateganya no kujya muri Amerika kuko hari Abanyarwanda n’Abanyafurika benshi bakunda injyana ya Gospel kandi baba bakeneye kwegerwa n’ubutumwa bw’Imana.”
Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda, bazwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Adonia,” “Ihema,” “Neema,” n’izindi nyinshi zafashije imitima ya benshi.
Uru rugendo rwo gukora ibitaramo hanze y’u Rwanda ni igice cy’icyerekezo gishya bafite cyo kwagura ivugabutumwa binyuze mu muziki, no guhuza Abanyarwanda n’Abanyafurika baba mu mahanga n’umuco wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndimi zabo.
Mu myaka ishize, aba bahanzikazi bagaragaje ubunyamwuga n’umurava mu muziki wabo, bakomeza no kubaka umubano ukomeye n’abakunzi babo babakurikirana hirya no hino ku isi.
Ibitaramo byabo biherutse muri Canada byabaye ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwabo burenga imipaka, kuko byitabiriwe n’abaturutse mu mijyi itandukanye nka Ottawa, Toronto, na Vancouver.
Nk’uko Murindahabi Irene yakomeje abisobanura, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bifite abakunzi benshi b’injyana ya Gospel, bityo ibi bitaramo bizaba bifite umwihariko wo kwegeranya abantu mu buryo bw’umwuka no kubahuza n’umuco wo kuramya Imana.
Vestine na Dorcas bazwiho ijwi ryuje ubwuzu, amagambo akora ku mitima, n’uburyo bavuga urukundo rw’Imana mu buryo bworoshye ariko bufite uburemere. Ku bijyanye n’ibitaramo bateganya muri Amerika, bazakorana n’amatorero atandukanye ndetse n’abahanzi bo muri diaspora, kugira ngo ubutumwa bwabo bugere ku bantu benshi kurushaho.

Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda

Ibitaramo byabo biherutse muri Canada byabaye ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwabo burenga imipaka