Ububyutse mu kuramya: Kigali igiye kwakira abaramyi bahagaze neza muri Afurika y’Iburasirazuba barimo na Bella Kombo
2 mins read

Ububyutse mu kuramya: Kigali igiye kwakira abaramyi bahagaze neza muri Afurika y’Iburasirazuba barimo na Bella Kombo

Nyuma yo gutangaza ko umuramyi Zoravo wo muri Tanzania yatumiwe mu gitaramo “In Christ Now Worship Experience” abategura iki gikorwa, Tracy Agasaro na René Patrick, bongeye gutangaza undi muramyi ukomeye uzifatanya nabo.

Bella Kombo umwe mu baramyi b’ibyamamare muri gospel ya Afurika y’Iburasirazuba, uzwiho kuvanga injyana za gakondo z’Afurika n’umuziki ugezweho Bella Kombo yatangiye kumenyekana mu gihugu cya Tanzania ubwo yegukanaga umwanya wa gatatu mu irushanwa Bongo Star Search,

irushanwa ryavumbuye impano nyinshi mu muziki. Nyuma y’iyo ntsinzi, yahise ahindura icyerekezo cye, atangira umurimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristu mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2017, aho yahisemo gukora gospel ku rwego mpuzamahanga.

Tariki 10 Mutarama 2026: Umunsi wo kuramya Imana mu buryo bw’akataraboneka i Crown Conference Hall

Mu bikorwa bye by’umuziki, Bella Kombo akunze kurangwa n’indirimbo zifite imbaraga mu kuramya amajwi yihariye, ndetse n’ibitaramo bya Live Recording bikora ku mitima ya benshi. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Mungu Ni Mmoja,” “Ameniona,” “Nifinyange,” ndetse na “Lifter of My Head.”Izi ndirimbo zatumye aba umwe mu baramyi bakunzwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hanze yako.

Kwizera, kuramya, no guhembuka ku buntu: Abanya-Kigali baratumiwe

Mu mwaka wa 2025, Bella Kombo yakomeje gukora imishinga ikomeye, ashyira hanze indirimbo nyinshi zirimo “Tembea Na Yesu,” “Die So You May Live,”na “Majitu Makubwa Chini.” Izo ndirimbo zagiye zakirwa neza ku mbuga z’umuziki zirimo na YouTube, aho benshi bagaragaje ko imwe mu mbaraga z’umuziki we ari ugusiga amavuta mu gihe aririmbaMu ntangiriro za 2026, Bella Kombo yakomeje kwerekana ubudasa mu murimo, asohora indirimbo nshya “Kuta Za Yeriko (The Walls of Jericho)” mu kwezi kwa Mutarama 2026, yakoranye na Paul Clement, umuhanzi umaze kwandika izina rikomeye mu Rwanda no muri East Africa. Ubu bufatanye bwafashije indirimbo gukwira no kwakirwa mu buryo bwagutse.

Tracy Agasaro na René Patrick bakomeje kwagura urutonde rw’abaramyi bazataramana nabo

Nyuma ya Zoravo, Bella Kombo nawe agiye kuyobora ibihe byo kuramya i Nyarutarama

Tracy Agasaro na René Patrick batangaje ko kongera Bella Kombo mu baramyi bazataramana nabo, ari intambwe yo gukomeza guhuza abaramyi bakomeye bafite umurimo ufatika mu karere. Bavuze ko iki gitaramo kigamije kuzana ububyutse mu kuramya, gusenga, no guhembuka kandi ko buri muramyi watumiwe afite umusanzu ukomeye mu gusiga amavuta mu bitaramo nk’ibi.

Gahunda ya “In Christ Now Worship Experience” iteganyijwe kubera muri Crown Conference Hall i Nyarutarama, Kigali, tariki 10 Mutarama 2026 saa 4:00 PM, aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Abategura igikorwa bemeje ko imyiteguro igeze kure basaba abakunzi ba gospel, amakorali, n’abaramyi kuzitabira ku bwinshi.

Indirimbo “Kuta Za Yeriko” yamaze gufungura 2026, ubu igiye no gufungura imitima y’abaramyi i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *