ADEPR Gatenga iri kubaka urusengero ruhambaye ruhagaze agaciro k’amafaranga menshi
Igishushanyo mbonera cy’uru rusengero, kigaragaza ko ari inyubako nini cyane kandi igeretse gatatu, ikagira ubusitani buteye amabengeza ndetse na parkingi nini. Iyi nyubako izuzura itwaye Miliyari 2 Frw kandi ari gutangwa n’abakristo ndetse hari n’abiyemeje kuzakoresha amaboko yabo mu gushyira itafari kuri iyi nyubako y’agatangaza.
ADEPR Gatenga, iwabo w’amakorali akunzwe cyane nka Korali Ukuboko kw’Iburyo, Hoły Nation n’ayandi, yatangiye kubaka urusengero rw’icyitegererezo ruzuzura rutwaye Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Urusengero rwa ADEPR Gatenga ruherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, nirwuzura ruzaba ruciye agahigo ko kuba urusengero rwa mbere mu Rwanda rwa ADEPR ruzaba rufite sisiteme ya “Church Sound” igezweho ku buryo nta muntu uzongera gutaha avuga ko ibyuma bisakuza cyangwa ko atumvise neza.
Abakristo bo mu Gatenga n’inshuti zabo ndetse n’abandi batandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo bari gushishikarizwa gukorera umugisha w’Imana binyuze mu gutanga umusanzu kuri iyi nyubako. Ubwitange byunyuzwa kuri Konti iri BK: 100152561045 ndetse na Mobile Money “MoMo” bakoresheje Code: 790263.
“Ibaze aho umucuranzi w’ingoma azaba afite akazu acurangiramo ku buryo nta rusaku rw’ingoma ruzongera kujya rwumvikana, keretse urwabanje kuyungururwa muri Mixer”. Byatangajwe n’umwe mu bantu b’imbere cyane muri ADEPR Gatenga. “Urusengero rwa ADEPR ntirukwiye kuzura udakoreye umugisha” – Ubutumwa batanga ku bantu bose.
Hirya no hino mu gihugu hakomeje kubakwa insengero zigezweho, ariko by’umwihariko ADEPR iri kubigira ibyayo aho insengero zayo hafi ya zose ziri kuvugururwa zikubakwa mu buryo bugezweho, ibintu bihura n’ibyo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobirere (RGB) rusaba amadini n’amatorero yo mu Rwanda aho rubasaba kugira inyubako zijyanye n’igihe, zikumira urusaku, zifite parikingi nini n’ibindi.
‘Sound system’ izaba iri mu rusengero rwa ADEPR Gatenga, izafasha mu guhuza amajwi y’abavuga, abaramyi, ibikoresho bya muzika mu buryo bumvikana neza bityo ibikorwa by’urusengero bibe bifite ireme kandi bitabangamira abakristo. Izafasha urusengero kugira amajwi meza, abantu bakumva ijambo, indirimbo, ubutumwa neza bitere abantu kumva ko bakiriwe neza kandi bishimiye.
