Nashville Yafunguye Inzu Ndangamurage Y’Umuziki Wa Gikristo N’Iby’Iyobokamana
Ku nshuro ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashinzwe inzu ndangamurage yihariye yerekana amateka yose y’umuzika wa Gospel n’iya Gikristo, igamije kubungabunga umurage n’uruhare rw’abahanzi bayo mu muco w’isi.
Ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, umujyi wa Nashville wafunguye Inzu Ndangamurage y’umuziki wa Gikristo n’iyobokamaana, inzu ya mbere muri Amerika yihariye ku mateka yose y’iyi muzika. Iherereye kuri 402 Commerce Street, hafi ya Ryman Auditorium izwi cyane, ifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 11, ikaba yarubatswe ku ngengo y’imari ya miliyoni 15 z’amadolari.
Iyi nzu irimo Gospel Music Hall of Fame, yashinzwe mu 1971 ariko yari isanzwe iri ku rubuga rwa interineti gusa. Umuyobozi wa Gospel Music Association, Jackie Patillo, waharaniye uyu mushinga imyaka ine, yavuze ko yaganjwe n’amarangamutima ubwo yabonaga amadosiye n’ibikoresho by’amateka bishyizwemo mu buryo buboneye.
Inzu ndangamurage yerekana uko umuziki wa Gospel wagiye uhinduka kuva mu kinyejana cya 19, kuva ku itsinda rya Fisk Jubilee Singers ryafashije Nashville kubona izina rya “Music City”, kugeza kuri ba Mahalia Jackson, Andrae Crouch, n’itsinda rya Gaithers. Igaragaza ubwoko butandukanye bwa Gospel nk’iy’Abirabura bo muri Amerika, Southern Gospel, Contemporary Christian Music, Christian Hip-Hop n’umuziki w’amatorero manini (megachurches).
Abashyitsi bashobora kureba ibintu by’amateka birimo Bibiliya y’umuryango wa Johnny Cash, ibitabo by’indirimbo by’imyaka irenga 200, ibikoresho bya Amy Grant, n’imyambaro yambarwaga na Vestal Goodman, Sandi Patty, Cece Winans na Jenn Johnson. Hari kandi ibikoresho bifasha abashyitsi gusubiramo indirimbo, kwirekura, no gusengera ku rukuta rw’amasengesho.
Iyi nzu ifunguwe mu minsi mikuru ya GMA Dove Awards yabereye muri Bridgestone Arena ku wa 7 Ukwakira 2025. Izajya yakira ibitaramo, ibiganiro n’amahugurwa.
Umuhanzi Russ Taff, uri muri Hall of Fame inshuro eshatu, yafunguye gahunda ya mbere yitwa Legacy Series mu gitaramo cyo ku wa 4 Nzeri 2025.
Umuyobozi wayo, Steve Gilreath, yavuze ko intego ari uguhanga ahantu abantu bashobora “gukora ku muziki wabakoze ku mutima”, kandi yizeye ko iyi nzu izajya yakira abantu nibura 40,000 buri mwaka, igakomeza gushyigikira uruhare rw’umuziki wa Gospel mu muco wa Amerika n’isi yose.
