Amatorero mu Kigeragezo: Abakobwa Bo mu Gisekuru Cya Gen Z Ntibagishishikajwe N’ijambo Ry’Imana N’amatorero
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Barna Research bwerekanye ibintu biteye impungenge aho 38% by’abakobwa bo mu gisekuru cya Gen Z batangaje ko badafite idini, ari ubwa mbere basimbuye abasore muri icyo kigero. Ibi bituma insengero zibazwa ubushobozi bwo gukomeza gufata urubyiruko mu kwizera.
Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza impinduka zikomeye nyuma y’imyaka myinshi y’amahame y’imyemerere. Mu bantu 2,000 bakoreweho ubushakashatsi muri Amerika, abagore bafite imyaka hagati ya 18 na 24 nibo bafite igipimo cyo hejuru cyane cyo kureka imyemerere. Mu mateka, abagore ni bo bari ishingiro ry’amatorero ya gikristo, kuko bari bafite uruhare rukomeye mu mirimo y’ubwitange no mu bikorwa byo gusenga. Iyi mpinduka ikaba yerekana ko hari guhinduka gukomeye mu miterere y’iyobokamana rya none.
Uretse kureka imyemerere, n’imyitwarire yo mu by’umwuka irimo kugabanuka cyane mu bakobwa bakiri bato. Abagera kuri 30% gusa nibo bitara amateraniro mu cyumweru, ari cyo gipimo cyo hasi cyigeze kibaho. Abasoma Bibiliya bagabanutse ku 31%, naho abasenga buri gihe ni 58%. Ibi bigaragaza uburyo abari n’abategarugori benshi batagifite umubano wihariye n’Imana, kandi ikibazo ntikigarukira ku ndango y’idini gusa, ahubwo kigaragaza gutandukana n’iby’umwuka byimbitse.

38% by’abakobwa ntibagikozwa ibyo kwizero no kugana amatorero
Impamvu nyamukuru yagaragajwe ni ukubura ubufasha hagati y’ababyeyi n’abana. Abakobwa 23% gusa nibo bavuga ko bafashwa na ba se, mu gihe abari bato barushijeho kubona ubwo bufasha ku kigero cya 47%. Ikibabaje kurushaho, 40% bavuga ko abakuze batabumva cyangwa batamenya ibibazo bahura nabyo buri munsi. Ibi bituma abakobwa benshi bisanga bonyine mu bibazo byabo by’umwuka batagira ubabaza cyangwa ubabera urugero.
Daniel Copeland, visi perezida wa Barna Research, asanga igisubizo kiri mu kongera kubaka umubano w’abantu hagati y’ibisekuru. Avuga ko ukwizera ari impano igomba kwigishwa binyuze mu rugero, bityo asaba ko amatorero yakongera gushyira imbere gahunda zo kwigisha hagati y’ibisekuru bitandukanye. Yongeraho ko amatorero akwiriye guhanga ahantu abakobwa bakiri bato bumvwa, bagafatwa neza kandi bagahabwa agaciro. Ahazaza h’ukwizera kwa gikristo hazaterwa n’ubushobozi bwo kubaka ubumwe nyakuri hagati y’abakuze n’abato.

Amatorero mu Kibazo gikomeye cyo kugabanuka gukomeye k’urubyiruko mu kwizero mu gisekuru cya Gen Z
