Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Ukwakira
Turi ku wa 27 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 300 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 65 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1946: Umwami Mutara III Rudahigwa yihesheje Krisitu na Bikira Mariya, we hamwe n’ubwami bwe n’u Rwanda muri rusange, isengesho yasengeye mu birori byabereye i Nyanza.
1948: Léopold Sédar Senghor yashinze umutwe wa politiki witwa Senegalese Democratic Bloc.
1958: Iskander Mirza, yabaye Perezida wa mbere wa Pakistan. (…)
Turi ku wa 27 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 300 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 65 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1946: Umwami Mutara III Rudahigwa yihesheje Krisitu na Bikira Mariya, we hamwe n’ubwami bwe n’u Rwanda muri rusange, isengesho yasengeye mu birori byabereye i Nyanza.

1948: Léopold Sédar Senghor yashinze umutwe wa politiki witwa Senegalese Democratic Bloc.
1958: Iskander Mirza, yabaye Perezida wa mbere wa Pakistan.
1961: Mauritania na Mongolia byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1973: Repubulikia Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye guhabwa izina rya Zaire.
1995: Latvia yasabye gushyirwa mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.
Mu muziki
1979: Ubwo yarimo ataramira abantu muri Amerika, Elton John yikubise hasi bitunguranye agwa igihumure ku rubyiniro rwa Universal Amphitheatre muri Hollywood biturutse ku munaniro mwinshi.

Abavutse
1920: Havutse Narayanan wabaye perezida wa 10 w’u Buhinde.
1945: Havutse Luiz Inácio Lula da Silva wabaye perezida wa 35 n’uwa 39 wa Brésil.
1982: Dennis Moran, umuhanga mu bijyanye na za mudasobwa; by’umwihariko muri hacking.
Abapfuye
2010: Néstor Kirchner wayoboye Argentine hagati ya 2003 na 2007, agasimburwa n’umugore we Christina de Kirchner watsinze amatora yakurikiye.