Paul Scholes yahagaritse akazi ko gusesengura
Uwahoze akinira Manchester United, Paul Scholes, yahagaritse gukora akazi ko gusesengura imikino no gutanga ibitekerezo kuri televiziyo kugira ngo abashe guhuza gahunda ze n’ubuzima bw’umuhungu we Aiden, ufite ubumuga bwo mu bwonko butera umuntu kwigunga.
Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, kuri ubu ufite imyaka 50, yavuze ko nyuma yo kuva mu kibuga mu mwaka wa 2013, yagerageje gukora mu makipe nk’umutoza ndetse no mu itangazamakuru, ariko byose bikamunanira kubihuza n’ubuzima bw’umuryango we.
Mu kiganiro yagiranye na Stick to Football Podcast, Scholes yagize ati: “Ubu byose nkora bigomba kuba bihuje n’igihe cya Aiden. Nshobora gukora imirimo isanzwe, ariko byose bigenwa n’uko umunsi we uteye.”
Yongeyeho ko mu mwaka ushize yakoraga imikino ya Europa League buri wa Kane, ari na wo munsi yageneraga umwana we, Ati: “Iyo gahunda yarahindutse cyane, Aiden yahitaga agira ikibazo, akarakara, akarya atabishaka cyangwa akishimagura, kuko yari asanzwe azi uko ibintu bigenda buri munsi.”
Uyu mukinnyi wakinaga hagati mu kibuga mu gihe Manchester United yegukanaga ibikombe bitatu mu mwaka 1999, yavuze ko igihe umuhungu we yavukaga atari azi neza icyo autism ari cyo.
Yongeyeho ati : “Twabonye ko hari ikitagenda neza akiri muto, ariko ntitwari tuzi icyo ari cyo. Twari dufite icyizere ko ari ibintu bisanzwe, kugeza ubwo bamumenyesheje ko afite autism amaze hafi imyaka ibiri n’igice.
Ntabwo nigeze mbibwira n’umwe, ndetse no ku kazi byarangoye. Umunsi umwe twari dufitanye umukino na Derby County, sinigeze numva nshaka kujyayo. Nyuma yaho Ferguson yaranyicaje, kandi sinari namubwiye impamvu nyayo.”
Nubwo benshi bashobora kumugirira impuhwe, Scholes avuga ko atabishaka, yagize ati : “Nta mpuhwe nkeneye, kuko ibyo ntacyo byamumarira. Icyo ntekereza ubu ni uko nkomeje gusaza, kandi nkibaza uko bizagenda igihe ntazaba mpari ngo mufashe.”
Abahanga mu buzima bavuga ko autism spectrum disorder atari indwara, ahubwo ari uburyo umuntu avukamo butuma atabasha kuganira cyangwa gukorana n’abandi nk’uko bisanzwe. Mu Bwami bw’u Bwongereza, umuntu umwe muri 100 bivugwa ko aba afite ubu bumuga.
