Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 3 Ukwakira
Turi ku wa 3 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 307 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 58 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi w’ubwigenge mu bihugu bitandukanye nka Equateur, Micronesia, Dominica na Panama.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Ingabo za RPA zafashe umuhanda wa Gatuna mu rugamba rwo kubohora igihugu.
1982: Abarenga 2000 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzira ya gari ya moshi inyura munsi y’ubutaka muri Afghanistan.
2014: Muri Amerika, (…)

2014: Muri Amerika, Inyubako nshya ya One World Trade Center yarafunguwe ku mugaragaro, isimbura iyasenywe n’ibitero bya Osama bin Laden byo ku wa 11 Nzeri, 2001.
2020: Muri Amerika habaye amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye Joe Biden atsinze Donald Trump.

Mu muziki
2013: YouTube yatanze ibihembo ku banyamuziki ku nshuro ya mbere i New York muri Amerika, aho ibirori byasusurukijwe n’abarimo Lady Gaga, Eminem aba umuhanzi w’umwaka.

Abavutse
1926: Valdas Adamkus wabaye perezida wa gatatu wa Lithuanie.
1971: Umunya Espagne Unai Emery utoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Aston Villa mu Bwongereza.

Abapfuye
1975: Syed Nazrul Islam wabaye perezida wa Bangladesh yiciwe muri Gereza ya Dhaka hamwe n’abandi bari abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe.
1996: Jean-Bédel Bokassa wabaye perezida wa Kabiri wa Centrafrique.