Abafana ba Rayon Sports barasaba ubuyobozi kwegura
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza umwuka mubi mu buyobozi bwayo, abakunzi n’abafana bayo bafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba ko ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thadée bwegura, nyuma yo kunanirwa gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’abayobozi bakuru b’iyi kipe.
Amakuru yizewe avuga ko hashize igihe kirekire hari kutumvikana hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, na Visi Perezida wa mbere, Muhirwa Prosper.
Ibi byatumye habaho icyuho mu mikorere y’ubuyobozi ndetse bikagira ingaruka no ku mikorere y’ikipe, aho byarangiye umutoza Afhamia Lotfi ahagaritswe mu buryo bwateje impaka nyinshi.
Abafana bakorera mu Ihuriro ryabo rizwi nka Fanbase, bakoze inama yo gusasa inzobe ku bibazo byugarije Gikundiro yabo.
Iyi nama yanzuye ko Twagirayezu agomba kwegura, bamushinja gukoresha itangazamakuru mu buryo bwo gusenya bagenzi be no kubangamira imishinga yagombaga guteza imbere ikipe.
Umwe mu bayobozi b’abafana yagize ati: “Ntitwashobora gukomeza kurebera uburyo ikipe yacu icikamo ibice kubera imyanzuro yihuse idafitiye Gikundiro akamaro. Twifuza ubuyobozi bushya bwuzuzanya, butavangira inyungu z’ikipe.”
Uretse Twagirayezu, izina rya Muvunyi, uyobora Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Rayon Sports, naryo ryavuzwe cyane muri iyi nama. Abafana bamushinja kudakora inshingano ze nk’uko biteganywa n’amategeko y’ikipe, by’umwihariko kuba yarirengagije gutumiza Inteko Rusange yari imaze amezi abiri itegerejwe. Bavuga ko iyi nteko yari ingenzi mu kwemeza amategeko avuguruye no kugena inzego zishya z’ubuyobozi.
Abasesenguzi mu by’imikino bavuga ko aya makimbirane agaragara muri Rayon Sports ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ikipe muri shampiyona, cyane ko umwuka mubi ugaragara hejuru ushobora no kumanuka mu bakinnyi.
Amakuru twamenye kandi avuga ko mu minsi ya vuba hateganyijwe Inteko Rusange Idasanzwe izahuza abanyamuryango bose. Iyi nteko izaba igamije gusuzuma imiyoborere y’ubu buyobozi no gutora inzego nshya zishobora gusubiza Gikundiro mu murongo umwe.
Abafana barasaba ko iyi nama izatangira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatika, aho buri muyobozi uzagaragarwaho n’ibyaha byo kunanirwa inshingano cyangwa gukoresha nabi ububasha azahita akurwa ku mirimo ye.
