Papa Leo Yasuye Basilika Ya Mutagatifu Mariya Major Asabira Papa Francis 
1 min read

Papa Leo Yasuye Basilika Ya Mutagatifu Mariya Major Asabira Papa Francis 

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, saa mbili n’iminota itanu z’umugoroba, Papa Leo XIV yasuye Basilika ya Mutagatifu Mariya Major anasengere ku mva ya Papa Francis, imbere y’ishusho ya Salus Populi Romani, izwi nk’isura y’umurinzi w’abanya-Roma. 

Mu rwego rwo kumwibuka, Papa Leo yashyize indabo z’umweru ku mva yashyinguwemo Papa Francis, mu gikorwa cy’icyubahiro n’isengesho ryuje urukundo. Nyuma yo gusengera imbere y’ishusho ya Bikira Mariya, Papa yakomeje urugendo rwe ajya i Castel Gandolfo aho asanzwe ajya kuruhukira. 

Mbere yaho, mu gitondo, Papa Leo yari yatuye Misa muri Basilika ya Mutagatifu Petero, ayitura asabira Papa Francis n’abandi ba kardinari n’abepisikopi bitabye Imana. Mu nyigisho ye, Papa Leo yavuze ko asengera abamubanjirije mu kwizera, by’umwihariko Papa Francis “watanze umugisha wa Pasika ku isi yose mbere y’uko yitaba Imana.” 

Iyi si inshuro ya mbere Papa Leo asuye imva ya Papa Francis, kuko yayisuye kandi ku itariki ya 10 Gicurasi na 22 Kamena 2025, aho buri gihe ajya gusengera no gushyira indabo mu kwibuka uwo yitirira umuyobozi w’umutima n’icyizere. 

Papa Leon yashyize indabo ku mva ya Papa Francis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *