Free to Worship Igiye Gukorera Ibitaramo Bikomeye Muri Australia Biyobowe na Mathias Mhere
Itsinda rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Free to Worship, rigiye gukorera ibitaramo by’iserukiramuco byiswe Legacy Concerts muri Australia, aho bizayoborwa n’umuhanzi w’icyamamare Mathias Mhere.
Ibi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi itatu mikuru muri uku kwezi: Melbourne ku ya 7 Ugushyingo, Sydney ku ya 8 Ugushyingo, na Perth ku ya 9 Ugushyingo 2025. Biteganyijwe ko bizaba bimwe mu bikorwa binini bya Free to Worship ku rwego mpuzamahanga, bikaba byaratewe inkunga na Diaspora Insurance.
Free to Worship yatangiye nk’itsinda rito ry’abantu bakunda kuramya Imana mu buryo buboneye. Iri tsinda ryashingiye mu itorero ZAOGA Forward in Faith Ministries International (FIFMI) ryashinzwe na nyakwigendera Archbishop Ezekiel Guti, ubu rikaba ryaraje gukura rikaba rimwe mu matsinda akomeye mu muziki wa Gospel ku isi.
Nyuma y’imyaka myinshi y’imikoranire n’abafatanyabikorwa nka Diaspora Insurance, iri tsinda ryagiye ryagura umurimo waryo, rigamije kugaragaza ko iyo abantu baramya Imana mu bwisanzure, ubuzima buhinduka, imitima igakira, n’amahanga akemezwa.
Perezida w’iri tsinda, Tawanda Sarireni, yavuze ko iri tsinda rimaze imyaka itatu rikora ibitaramo byuzura abantu hose. Yagize ati: “Twatangiye turi bake, none ubu ibitaramo byacu biragurwa byose. Hari inyota ikomeye y’abakunzi bacu bo mu mahanga bashaka kutureba Imbona nkubone.”
Uretse kuririmba, Free to Worship ni ishuri ry’abaririmbyi n’abaririmbyi bato biga gukoresha impano zabo mu gukorera Imana. Abahoze muri iri tsinda benshi ubu bakora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye, bakwirakwiza ubutumwa bw’ukwizera n’ubumwe.
Sarireni yongeyeho ko iri tsinda rikomeza guhuza abayobozi b’indirimbo, abahanzi, n’abacuranga baturuka mu madini n’amahanga atandukanye, rikaba ikimenyetso cy’ubumwe n’umwuka umwe wo kuramya Imana.
Ibi bitaramo bya Legacy Concerts bizasiga ubutumwa bw’ihumure, ibyishimo, n’ubusabane, byibutse abizera ko indirimbo n’ukwizera ari imbaraga zishobora guhindura isi.

Free to Worship iterwa inkunga na Diaspora Insurence
