“Ndi mu Biganza” Indirimbo nshya ya Mpano Elysée isobanura impamvu kwizera Imana bitagomba guhagarara
2 mins read

“Ndi mu Biganza” Indirimbo nshya ya Mpano Elysée isobanura impamvu kwizera Imana bitagomba guhagarara

Umuramyi Mpano Elysée, umwe mu baramyi bafite impano n’ijwi ryihariye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Ndi mu Biganza.” Ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo gukomeza abantu kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu bihe byose, haba mu byiza cyangwa mu bigoye.

Mu ijwi rye risukuye kandi ryuzuyemo amarangamutima, Mpano Elysée agaragaza ko kuba “mu biganza by’Uwiteka” ari wo mutekano nyawo umuntu yakwifuza. Abinyujije mu magambo y’indirimbo ye, yibutsa abantu ko Imana idatererana abayiringira kandi ko aho umuntu ageze hose, ari ukubera ineza yayo.

Uyu muramyi ukorera umurimo w’Imana muri The Clarion Ministry, akomeza kugenda yerekana ubuhanga mu myandikire ye no mu buryo ashyira ubutumwa mu ndirimbo ze. “Ndi mu Biganza” irimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu babona isi ibagoye, ibibutsa ko umwizera agomba guhora yizeye Imana kuko “ijambo ryayo rizahoraho” nk’uko abivuga mu gitero cya kabiri.

Mu ndirimbo ye, Mpano Elysée agaragaza ubusabane bukomeye afitanye n’Imana, abinyuza mu magambo agira ati: “Unkunda nk’aho ndumwe kw’isi, witeguye kungirira neza, amahoro n’imigisha byose bibonerwa muri wowe.” Aha agaragaza uko umwizera uhawe amahoro n’imigisha y’Imana ahora mu mutuzo n’ituze, nubwo yaba ari mu bihe by’intambara cyangwa ibigeragezo.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakiriye neza iyi ndirimbo nshya, bayishimira uburyo Mpano yifashishije amagambo yoroshye ariko akubiyemo ubutumwa bufasha abantu kongera kwizera Imana. Abandi bakavuga ko ijwi rye ryuje impano z’umwuka n’ubutwari bwo guhamya ko Imana idahinduka.

Mu butumwa bwe, Mpano Elysée yavuze ko iyi ndirimbo ari isengesho ry’umwizera wese ushaka kwibuka ko Imana imufite mu biganza byayo kandi ko ntacyo azabura igihe agihamye mu byo yemera.

“Ndi mu Biganza” ni indirimbo ishimangira ko umwizera ashobora kunyura mu miraba y’ubuzima ariko ntazanyeganyezwa, kuko afite Imana imufasha mu buryo bwose. Iyo ndirimbo ije kongerera ingufu abakunda umuziki wa Gospel ndetse no gufasha benshi kongera icyizere mu Mana muri iki gihe isi ihanganye n’ibibazo byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *