Enzo Maresca yasubije amagambo ya Wayne Rooney
1 min read

Enzo Maresca yasubije amagambo ya Wayne Rooney

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yongeye gutangaza impamvu akomeje gukoresha politiki yo gusimburanya abakinnyi benshi, nyuma yo kunengwa n’uwahoze ari kapiteni w’Ubwongereza, Wayne Rooney.

Rooney yari aherutse kuvuga ko abakinnyi bakuru bakwiye kwibaza ku byemezo bya Maresca, nyuma y’uko mu mukino wa Champions League banganyije na Qarabag ibitego 2–2, aho umutoza yahinduye abakinnyi barindwi mu ikipe yabanje mu kibuga ku mukino wa Spurs muri shampiyona.

 Ibi byabaye inshuro ya gatanu yikurikiranya Maresca akora impinduka zirenga esheshatu mu mikino itanu iheruka.

Nubwo hari abakomeje kuvuga ko ibyo bishobora gutuma ikipe itabona umusaruro uhoraho, Maresca avuga ko ari gahunda yagennye kuva yagera muri Chelsea, agamije gufasha abakinnyi bose kuguma mu rugero rwiza rw’imbaraga mu gihe cy’“igihe kirekire” cy’umwaka w’imikino.

Maresca asubiza ku magambo ya Rooney ,yagize ati :“Turi mu bihe aho buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka,”  “Kuva nagera hano, nasanze ari ingenzi gusimburanya abakinnyi. Iyo utsinze, nta muntu ubivugaho nabi. Iyo ibintu bitagenda neza, abantu bahita batabyumva kimwe.”

Uyu mutoza w’Umutaliyani yongeyeho ko umupira w’iki gihe utandukanye cyane n’uw’imyaka yashize, kubera imbaraga n’umuvuduko bisabwa.

 Ati:“Ntabwo bishoboka gukina imikino 65 ukoresha abakinnyi bamwe gusa. Iyo ushaka kubona umwaka w’imikino nk’isiganwa rirerire, ugomba gutekereza neza uko usaranganya imbaraga.”

Yasoje avuga ko kutabona intsinzi bitagomba guhindura uburyo bwe bwo gutoza, kuko intego ari ugukomeza kubaka ikipe ifite imbaraga, ikomeye haba ku bakinnyi bakuru no ku bakiri bato.

“Iyo utsinzwe, abantu bahita bavuga ngo ikibazo ni rotation. Ariko kuri njye, ikibazo cyaba ari ukutizera gahunda y’igihe kirekire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *