Abaramyi babiri barimo Mubogora na Tresor bahurije hamwe imbaraga na Holy Nation mu ndirimbo “Umeniinuwa”
1 min read

Abaramyi babiri barimo Mubogora na Tresor bahurije hamwe imbaraga na Holy Nation mu ndirimbo “Umeniinuwa”

Nyuma y’uko perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih, aherutse gutangaza ko bafite imishinga yagutse biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yashishikarije abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana kubakurikira umunsi ku munsi kuko babateguriye indirimbo nziza zizafasha ubugingo bwabo bahise bashyira indiimbo hanze bafatanyijemo n’abandi baramyi.

Ubusanzwe Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, ikaba yashyize iyi ndirimbo Umeniinuwa bivuze “Waranzamuye”, ifite iminota 13, ikaba iyoborwa n’abaririmbyi Tecquiero, Mubogora na Tresor. Uko ari batatu bafatanyije na Holy Nation, baterura bagira bati: “Mwami, Mana yanjye uhimbazwe, iteka ryose ntuhinduka, nzahora ndirimbo ishimwe ryawe iminsi yose kuko uri Imana idahemuka.” Ntitwakwibagirwa kandi ko Holy Nation choir yamamaye mu ndirimbo “Namenye Neza”, “Dusubije amaso inyuma”, “Tuje kugushima” n’izindi, kandi ko ari korali ikunzwe cyane i Kigali no mu gihugu hose.

Yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2007, itangira ari korali ya Ecole de Dimanche, nyuma yitwa korali n’Urubyiruko gusa. Gusa ubu iyi Korali yaragutse cyane ikaba ifite abaririmbyi hafi 100. Holy Nation choir ni n’umuryango dore ko ubu harimo ‘ama couples’ agera ku 10 ni ukuvuga abashakanye ari abaririmbyi bayo. Ikindi kandi mu mwaka wa 2013 ni bwo yahinduye izina yitwa Holy Nation. 

Nyuma y’ibyagezweho bavuga ko bagifite imishinga igiye itandukanye, aho bafite gahunda yo kugura ibyuma bigezweho bizayifasha mu ivugabutumwa ryagutse, gukora ivugabutumwa mu nkambi z’impunzi no kugura kwasiteri ebyiri bazifashisha mu ivugabutumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *