Ni ibihe bidasanzwe byo guhimbaza Imana ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka_Turabatumiye
3 mins read

Ni ibihe bidasanzwe byo guhimbaza Imana ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka_Turabatumiye

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’abaramyi bakunzwe hano mu Rwanda Ben na Chance, ubwo  ubwo bakumbuzaga banashishikariza abakunzi b’ibitaramo cyane ibyo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira igitaramo “Unconditional Love_ Season 2” batumiwemo n’umuramyi Bosco Nshuti, aho azaba amurika Album ye ya 4.

Iki gitaramo agiye gukora ni icy’amateka kuko yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki, kuko indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2015. Azaba anamurika Album ya kane yise “Ndahiriwe”. Abazitabira iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben na Chance.

Bosco Nshuti ari kubarizwa mu Rwanda nyuma y’iminsi itari micye yari amaze i Burayi mu bitaramo yari yise Europe Tour 2025. Kuri ategerejwe cyane mu gitaramo kizaba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo azaba akoze ku nshuro ya kabiri akaba ariyo mpamvu yacyise Unconditional Love – Season 2. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 ni bwo Bosco Nshuti yemeje ko Ben na Chance bazaririmba mu gitaramo cye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bosco Nshuti yanditse ati: “Shalom! Ben na Chance tuzaba turi kumwe na bo muri “Unconditional Love – Season 2″ muri Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025”.

Uyu muramyi wamaze kugera mu Rwanda, yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange kuzifatanya na we bagatambira Imana ku bw’urukundo rwayo ‘rutarondoreka’. Yagize ati: “Ndakuraritse nawe, uzaze duhimbaze Imana ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka. Amatike ari kuri www.bosconshuti.com no kuri za Camellia zose. Stay Blessed”.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, ni bwo Ben na Chance bafashe umwanya batumira abantu bose babakunda kandi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuzaza kwifatanya na twe muri iki gitaramo kidasanzwe bazahuriramo na Bosco Nshuti.

N’umunezero mwinshi, bagize bati: “Shalom Shalom bavandimwe! Uyu ni Ben na Chance, tuje kubatumira mu gitaramo cyiza cyateguwe n’umukozi w’Imana Bosco Nshuti cyiswe ‘Unconditional Love.’ Ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana no guhimbaza. Kizaba ku itariki 13/07 muri Camp Kigali. Ni ibihe bidasanzwe tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye; Aime Uwimana azaba ahari abataramira, Pastor Hortense, ndetse na Bosco Nshuti waduteguriye igikorwa cyiza, ndetse nanjye Ben na Chance tuzaba duhari natwe.”

Bakomeje bagira bati: “Ni ibihe bidasanzwe. Kwinjira rero na byo ni ibintu bisanzwe turabimenyereye, ni ukuza gushyigikira ariko ugatanga nibura iyo nkunga ya 5,000Frw, 10,000Frw, 20,000Frw, na 25,000Frw, ni amafaranga makeya. Ariko hakaba na table y’abantu 8 yishyurwa 200,000Frw gusa, mukaza tukaramya Imana tugahimbaza Imana. Karibu mwese, ntimuteganye kuzahabura, Shalom shalom.”

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.

Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, n’ubutumwa buhumuriza imitima. Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aritegura gushyira hanze Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Imyaka 8 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore. Indirimbo batangiriyeho ni “Ririmbira Umwami” yageze hanze mu 2016. Icyo gihe handitswe inkuru ivuga ngo “Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo”.

Ubwo batangiraga beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma ‘couples’ menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n’abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

Indirimbo Yanyuzeho ya Bosco Nshuti

Indirimbo Zaburi Yanjye ya Ben na Chance bazataramana na Bosco Nshuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *