
Umuramyi Nziza Innocent ashyize hanze “Umunyamahirwe”indirimbo yuzuye amagambo akora ku mutima
Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Nziza Innocent, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Umunyamahirwe”, ikubiyemo amagambo yuje ihumure n’icyizere, ashimangira ibyiza byo kuba mu Mana.
Amagambo agize iyi ndirimbo agira ati:
Dore arahiriwe, ni umunyamahirwe, azaba amahoro ubuzima bwose. Tuzimana ingoma na Kristo kandi ntamibabaro izongera kubaho. Tuzaturana n’Imana Data, tuzahorana umunezero, mbega ukuntu ari ubwiza guturana n’Imana. Ngwino nawe wisigara, tujyane i Buda Phu. Ntacyo uzaburayo.
Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bukomeye bw’ihumure n’amahoro, itumira buri wese kwemera Kristo no kumwizera, kugira ngo aherwe umugisha w’ukuri n’amahoro ahoraho.
Nziza Innocent azwi cyane mu ndirimbo ye yise ” ICYO UZABA ” indirimbo yakunzwe cyane mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ikaba yarigaruriye imitima ya benshi kubera ubutumwa bwayo bwihumure.
Mu bigaragara, “Umunyamahirwe” ni indi ndirimbo ishobora kuzakomeza kubaka izina rye no kugera ku mitima y’abantu benshi, cyane cyane abashaka gukomeza umubano wabo n’Imana.
Uyu muramyi, ufite umwuka w’Imana ukomeye, akomeje kugaragaza ubwitange bwe mu murimo wo kuramya no guhimbaza, ahamagarira abakunzi b’umuziki w’Imana gukomeza kumushyigikira no gusakaza ubutumwa bwiza biciye mu bihangano bye.