Ubwo Imyaka 2000 Izaba Yuzuye Yesu Apfuye Akazuka Ajya Mu Ijuru, Hifuzwa Ko Ubutumwa Bwiza Bwaba Bwarageze Ku Bantu Bose Muri 2033
1 min read

Ubwo Imyaka 2000 Izaba Yuzuye Yesu Apfuye Akazuka Ajya Mu Ijuru, Hifuzwa Ko Ubutumwa Bwiza Bwaba Bwarageze Ku Bantu Bose Muri 2033

Perezida wa Oral Roberts University, umuvugabutumwa n’umuyobozi wa Empowered21, Dr. Billy Wilson, asaba amatorero n’abakristo ku isi yose gukorera hamwe kugira ngo mu mwaka wa 2033, ubwo hazaba hizihizwa imyaka 2000 Yesu Kristo yapfuye, akazuka ajya mu ijuru, nta muntu n’umwe uzabe utarigeze kumva Ubutumwa Bwiza.

Umuvugabutumwa mpuzamahanga, umwanditsi, n’Umuyobozi Mukuru wa Oral Roberts University kuva muri Kamena 2013, Dr. Billy Wilson, arashishikariza abakristo ku isi yose kwihutisha umurimo w’ivugabutumwa kugira ngo bitarenze umwaka wa 2033, Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo buzabe ku muntu wese ku isi.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru CBN, Dr. Wilson yavuze ko umwaka wa 2033 ufite ubusobanuro bukomeye mu mateka y’isi, kuko ariwo uzuzuramo imyaka 2000 kuva Yesu Kristo yapfira ku musaraba, akazuka ajya mu ijuru none ubu akaba yicaye iburyo bw’Imana Data, ndetse umwuka wera akamanukira intumwa ku munsi wa Pentekote.

Yagize ati: “Twizera ko imyaka igana kuri 2033 izaba ari iy’ivugabutumwa ritigeze kubaho, igihe buri muntu ku isi azagerwaho n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ntabwo bivuze ko abantu bose bazakira agakiza, ahubwo ko nta n’umwe uzasigara atigeze kumva inkuru nziza.”

Nk’uko Dr. Billy Wilson yabisobanuye, intego si ukugira isi yuzura amatorero, ahubwo ni ukugira isi yose yumve, isobanukirwe kandi ihamagarwe n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mbere y’uko umwaka wa 2033 ugera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *