“Shimirwa” Indirimbo Nshya Yo Gushimira Imana Ikaba Yarahuriranye No Kwizihiza Imyaka 30 Y’ivugabutumwa Kuri Korali
Indirimbo “Shimirwa” yasohotse ku wa Gatandatu, ishimangira ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’uburinzi, ubuntu n’ubugingo, ikaba yarasohotse umunsi umwe n’igitaramo “Ebenezer Concert” cyabereye i Kigali mu kwizihiza imyaka 30 Korali imaze mu murimo w’Imana.
Korali God’s Flock Choir ikorera mu Itorero Kaminuza SDA Church yo mu Karere ka Huye, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Shimirwa”, indirimbo yihariye yateguriwe ndetse igahuzwa no kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatandatu ushize, ikaba yarasohokanye n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe “Ebenezer Concert” cyabereye ku rusengero rwa Kigali Bilingual Church ku itariki ya 8 Ugushyingo 2025.
Mu kiganiro Umuyobozi w’iyi Korali, bwana Uzayisenga Daniel yari yagiranye na Gospel Today yari yasobanuye ko iki gitaramo bagikoreye I Kigali mu kugira ngo abakunzi babo bose baturutse impande zose bakitabire byoroshye kandi ko impamvu nyamukuru ari gushimira Imana ku bw’uburinzi bwayo mu myaka 30 bamaze baririmba ubutumwa bw’Imana.

Ni indirimbo abaririmbyi b’iyi Korali baririmbanye akanyamuneza
Indirimbo “Shimirwa” ishingiye cyane ku butumwa bwo gushimira Imana no gusaba uburinzi bwayo buhoraho ngo iyi korali ikomeze inzira yatangiye. Mu majwi meza atuje ariko anogeye amatwi, abaririmbyi bagaragaza ishimwe ryabo ku Mana, bakayishimira bavuga ko ari yo ikwiye gusingizwa iteka yaba mu ijuru ndetse no munsi.
Baterura bagira bati: “ Korali umukumbi w’inama turashimira, uwiteka waturinze mu minsi yose, none dore imyaka ibinyacumi irashize turi mu murimo wayo, shimirwa mukiza wa twese, himbazwa ku buntu bwawe, ijuru n’isi bigusingize iteka.”
Bakomeza basaba Rugirabyose ko yakomeze kubahundagazaho uburinzi bwayo buhoraho ndetse ikanayobora Korale yabo, kugira ngo bakomeze kubona imbaraga zo gukomeza umurimo mwiza w’ivugabutumwa biyemeje wo kugeza hirya no hino mu mpande z’isi ubutumwa bwo gukiza imitima, bagasoza mu majwi atuje y’ibyishimo n’amashimwe.
Bati: “Mana yacu tukuragije iyi Korali (God’s Flock Choir), yiyoboreshe ukubuko kwawe, ikore umurimo wawe uko ushaka mwami, tuzishima tuzanye iminyago…Alleluya himbazwa alaluya ushirwe hejuru
Indirimbo “Shimirwa” ni urwibutso rw’ukwizera, urukundo n’umurava iyi korali yagaragaje mu myaka 30 yose, kandi ikaba izahora yibukwa nk’iyaririmbwe ku munsi udasanzwe w’iyi korale ubwo yizihizaga isabukuru yayo mu murimo w’Imana.

Mu byishimo Korali yashimiye Imana ku rugendo rwabo rw’imyaka 30 mu butumwa

