Intare FC yamaganye uwitwikiraga umutaka wayo agacucura abaturage
Ubuyobozi bw’Irerero ry’ikipe y’abato ya Intare FC bwatangaje ko bwitandukanyije n’umugabo witwa Nibishimirwe Patrick, ukurikiranyweho kwambura abaturage bo mu Karere ka Kamonyi abizeza kuzafasha abana babo kwinjira muri iyo kipe.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Amarerero ya APR FC, Gatibito Byabuze, ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ubuyobozi bwavuze ko uwo mugabo nta sano iryo ari ryose afitanye n’ikipe yabo ndetse bwamagana ababyeyi bose bakomeje kwishora mu bikorwa nk’ibyo bitabanje kugisha inama inzego zibifitiye ububasha.
Iryo tangazo rigira riti:“Twitandukanyije n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru by’uwitwa Nibishimirwe Patrick watekeye imitwe ababyeyi bo mu Karere ka Kamonyi. Uwo Nibishaka Patrick ntitumuzi, kandi nta n’undi ugira uruhare mu kuzana umukinnyi mu Intare FC cyangwa mu Irerero ryacu atari umubyeyi w’umwana ubwe.”
Bakomeza bavuga ko ababyeyi batekewe imitwe bakwiye kwegera inzego z’ibanze cyangwa Ishami rya RIB ribegereye kugira ngo bafashwe gukurikirana amafaranga yabo.
Amakuru yamenyekanye avuga ko uyu Nibishimirwe yari amaze igihe akusanya amafaranga y’ababyeyi bafite abana bafite impano mu mupira w’amaguru, bamwe bakavuga ko yishyujaga amafaranga agera ku bihumbi 200 Frw buri mubyeyi.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo yazanywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamigaya, Mudahemuka Jean Damascène, uzwi ku izina rya Nzirubugwari, ari na we bivugwa ko yamuhaye icyizere imbere y’abaturage.
Nibishimirwe yababwiraga ko azabafasha kugeza abana babo mu marerero y’abato yo mu Karere ka Huye ndetse no mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko muri Intare FC, kandi ko ikipe izajya inabarihira amashuri.
Uretse ayo mafaranga yo kubinjiza mu marerero, ababyeyi basabwe no gutanga andi yo kugura imyambaro y’ishuri, aho abajyaga i Huye bishyuraga ibihumbi 20 Frw, naho ab’i Kigali bakishyura 40 Frw.
Ku munsi wari wagenwe ngo abana batangire urugendo, ababyeyi babateguye ngo bafate inzira ariko imodoka yari kubatwara ntiyigeze igaragara, ndetse nimero ya telefone y’uwo mugabo ntiyongeye gucamo.
Ababyeyi bavuga ko bagejeje ikibazo ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, ntibari barabona igisubizo.Intare FC, imwe mu makipe y’abato akomeye mu gihugu, ifite amarerero atandukanye arimo ay’abana batarengeje imyaka 9, 11, 13, 15, na 17.
Ubuyobozi bwayo bwasabye ababyeyi bose kujya basuzuma neza amakuru ajyanye n’abifashisha izina ry’amakipe cyangwa amarerero akomeye kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’abashaka kubambura.
