Vatican Yahakanye Ibivugwa Ku Kubonekera Kwa Yezu Mu Mujyi Wa Dozule Mu Bufaransa
Nyuma y’imyaka myinshi hakwirakwizwa inkuru zivuga ko Yezu yabonekeye umugore wo muri Dozule inshuro 49, Vatican yatangaje ko ibyo bitigeze bibaho kandi ko ubutumwa bivugwa ko yahawe budafite ishingiro
Vatican yatangaje ko zimwe mu nkuru zivuga ko Yezu yigeze abonekera abantu , zirimo iyo mu mujyi wa Dozule mu Bufaransa, zidafite ishingiro.
Mu myaka ya 1970, Umugore wo muri Dozule yari yaravuze ko Yezu yamubonekeye inshuro 49, akamuha ubutumwa butandukanye burimo n’ubusabe bwo kubaka umusaraba munini wa metero 7,38 hejuru y’umusozi.
Ariko Ishami rya Vatican rishinzwe gukemura no kugenzura imyizerere y’abayoboke ryagaragaje ko iryo bonekerwa ritigeze ribaho. Mu itangazo ryasohowe, rivuga riti: “Umusaraba ntugombera metero 7,38 z’ibyuma cyangwa sima kugira ngo ugaragarae. Uzamurwa buri gihe mu mitima, ugatwarwa n’ineza ndetse ugatanga imbabazi.”
Vatican yongeyeho ko ubutumwa bivugwa ko uwo mugore yahawe burimo n’ivuga ko Isi izarangira mu mwaka wa 2000, ariko ntibyigeze biba, bityo bigaragaza ko iryo bonekerwa ritari iry’ukuri.
Mu myizerere ya Kiliziya Gatolika, bizera ko Yezu na Bikira Mariya bashobora kubonekera abantu, bakabaha ubutumwa bugamije gufasha abayoboke mu kwemera kwabo. Ariko Vatican ishimangira ko igenzura ryimbitse rikorwa mbere yuko iryo bonekerwa ryemezwa, kugira ngo hirindwe uburiganya n’ibikorwa by’ubushukanyi.
Amwe mu mabonekerwa yemejwe na Vatican ni harimo: Iryo Biira Mariya yabonekeye umugore muri Mexique mu 1531, iryo yezu yabonekeyemo umubikira Faustina Kowalska mu 1930, Iryabereye i Kibeho mu Rwanda, aho Bikira Mariya yabonekera abakobwa batatu mu Karere ka Nyaruguru mu myaka ya hagati ya 1981 na 1989, Irya Mbanza_Ngugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu 1960, aho Bikira Mariya yabonekeye abana bato abahamagarira gusenga no kwihana ndetse n’ahandi harimo no mu Misiri.
Ibi byose byerekana ko nubwo Vatican yitondera iby’amabonekerwa, hari aho byemejwe nk’ibihamya by’ukwemera, kandi bigakomeza gufasha abayoboke mu gusobanukirwa n’ubutumwa bw’Imana, bakarushaho kumva icyo Imana ishaka mu bana bayo.
