Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Ugushyingo
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Ugushyingo

Turi ku wa 14 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 318 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 47 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda indwara ya Diyabete.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2008: Igifaransa cyakuweho nk’ururimi rwo kwigishwamo mu Rwanda gisimbuzwa n’Icyongereza.
1918: Tchécoslovaquie yahindutse Repubulika.
2001: Mu ntambara ya Afghanistan, abarwanyi bo mu Majyaruguru bafashe Umurwa Mukuru, Kabul.
2008: I Washington habereye (…)

2008: I Washington habereye inama ya mbere ya G-20 yiga ku bukungu.

2018: Umukufi w’uwahoze ari umwamikazi w’u Bufaransa, Marie Antoinette, watejwe cyamunara aho wagurishijwe miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.

Mu muziki

2003: Jay-Z yasohoye umuzingo yise The Black Album.

Abavutse

1948: Havutse Umwami w’u Bwongereza, Charles III.

1982: Havutse Igikomangoma cya Dubai, Hamdan bin Mohammed Al Maktoum.

Abapfuye

2020: Des O’Connor, Umunyarwenya, umuririmbyi n’umunyamakuru w’Umwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *